Akanyamuneza k’abagore b’i Kayonza bahinduriwe ubuzima n’imyuga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bakora imitako itandukanye igurwa n'abasura iki Kigo n'iyoherezwa mu mahanga

Abagore n’Abakobwa bo mu kigo gikorerwamo imirimo inyuranye y’ubudozi, ububoshyi ndetse no gutunganya ibikomoka ku mata cyitwa ‘Urugo Women’s Opportunity Center’ mu Karere ka Kayonza, bavuga ko imibereho yabo yahindutse kuko binjiza ifaranga ritubutse.

Iki kigo cyafunguwe mu 2013 kugira ngo gifashe abagore kwitinyuka mu gukora imyuga inyuranye, ndetse ibyo bakoze bakabigurisha bakabona amafaranga.

Ni ikigo giteye amabengeza kubera uburyo cyubatswe n’imitako igaragaza umuco wa Kinyarwanda ikorwa n’abo bagore bitinyutse.

Aba bagore n’abakobwa ibyo bakora banabisobanurira ba mukerarugendo babasura ubututitsa ndetse n’abandi bifuza kureba ubugeni no kumenya icyo umugore ashobora gukora.

Tumukunde Ruth, Perezidante w’ishuri ry’abakora ibikomoka ku mpu muri ‘Urugo Women’s Opportunity Center’ avuga ko bakora ibirimo imipira yo gukina “Ballon”, inkweto, imikandara, amakofi, amashakoshi y’abagore n’ibindi.

Iyi mipira yo gukina irimo uwaguzwe na Gianni Infantinho uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ubwo yari mu nama y’Inteko Rusange ya 73 y’iyi mpuzamashyirahamwe, yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2023.

Tumukunde avuga ko uretse amafaranga atunga imiryango yabo, imyuga bavomye muri iki kigo giha amahirwe angana umugore n’umugabo, banafasha kuzamura iterambere ry’aho batuye n’Igihugu muri rusange.

Avuga ko nyuma y’akazi bagira umwanya wo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’ingo zabo, uko bafasha abaturanyi guhangana n’ihohoterwa n’ingingo ziteza imbere umuryango.

Ati ‘Iyo maze kumenya urugo rurimo ikibazo, mbwira bagenzi banjye tukarusura, tukaganiriza umugore ukwe tukaganira n’umugabo ukwe nyuma tukazabicaza twaramaze kumva impande zombi, tukabahuza.”

- Advertisement -

Batamuriza Martha yabwiye UMUSEKE ko iki kigo gifasha abana b’abakobwa bacikirije amashuri n’ababyariye iwabo, ibibafasha kudaheranwa n’agahinda kuko bigishwa imyuga itandukanye bikabateza imbere.

Ati ” Igihe cyashize umugore ntabwo yahabwaga ijambo ndetse n’umugore yaritinyaga ariko muri sosiyete ugasanga na none harimo abagiheza umugore.”

Ibi bikorwa bikomeye bamaze kugeraho byaramamaye mu bitangazamakuru byaba mpuzamahanga n’iby’imbere mu gihugu, ubwo bamurikaga imishinga yabo mu nama ya ‘Women Deliver’ iherutse kubera mu Rwanda.

Byamuritswe nk’imwe mu mishinga myiza y’abagore babashije kwiteza imbere mu Rwanda.

Cyubahiro Jean Christophe, ushinzwe imirimo mu kigo cya Urugo Women Opportunity Center’, avuga ko iki kigo cyahaye imbaraga abagore kandi ko imishinga myinshi ibyara inyungu bakora, yitezweho kuzamura imibereho yabo.

Ati “Twubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi kuko abakozi dukoresha harimo n’abagabo, mu by’ukuri amategeko atugenga hano icyo kintu kirubahirizwa cyane.”

Binyuze mu nkunga y’umuryango w’abagore udaharanira inyungu witwa ‘Women for Women, ikigo Women Opportunity Center, gifasha abandi bagore bari mu bukene bo muri Kayonza n’ahandi kwiteza imbere mu mibereho myiza n’ubukungu badashingiye ku bagabo.

Iyimakazwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore riri gusuzumwa n’Ikigo cy’igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, n’Urwego rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu Rwanda, GMO.

Ni isuzuma riri gukorwa ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere UNDP kuko kwimakaza ihame ry’uburinganire ari ingenzi mu guteza imbere igihugu icyo ari cyo cyose.

Cyubahiro Jean Christophe, Ushinzwe imirimo mu kigo cya Urugo Women Opportunity Center’
Abarimo abakuze bakora imirimo itandukanye ibinjiriza amafaranga
Bakora tapis zigurwa amafaranga akabafasha kwikenura

Bakora imitako itandukanye igurwa n’abasura iki Kigo n’iyoherezwa mu mahanga

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Kayonza