#Amatora2024: Urubyiruko rwakanguriwe kuzatora mu b’imbere

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisitiri Dr Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakanguriye urubyiruko kuzagira uruhare mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, aho yabasabye kuzatora mu b’imbere.

Ni mu gihe hari bamwe mu rubyiruko batarumva uruhare rwabo mu matora bikagaragarira ku batariyimura kuri lisiti y’itora n’abatazi aho bazatorera n’ibindi byagaragaye mu matora yabanjirije agiye kuba ko rudakunze kwitabira kimwe n’abakuru.

Hari n’ibyagiye bigaragara aho rumwe mu rubyiruko rwitabira amatora ariko bigakorwa nk’umuhango umuntu adatekereje ku ngaruka nziza cyangwa mbi ibizayavamo bishobora kumugiraho.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Minisitiri Dr Utumatwishima yasabye urubyiruko rukeneye kwiyimuza kuri lisiti y’itora kubikora hakiri kare.

Yagize ati ” Dufite urubyiruko miliyoni 2 bazatora bwa mbere uyu mwaka. Twifuza y’uko Umunyarwanda urengeje imyaka 18 yashaka indangamuntu ndetse akazitegura no kuzajya gutora.”

Yibukije urubyiruko ko gutora ari inshingano n’uburenganzira bwa buri Munyarwanda, gusa yibutsa ko utora hari ibyo agomba kuba yujuje.

Ati “Byaba byiza urubyiruko tubaye mu ba mbere bazajya gutora kandi tukaba turi mu ba mbere baba bafite n’ibyangombwa.”

Komisiyo y’Igihugu y’amatora,NEC, yashyizeho uburyo umuntu ashobora kubona aho abaruriwe kuzatorera ndetse akaba yakwiyimura kuri lisiti y’itora mu gihe bibaye ngombwa.

Ubu buryo ni ubwo gukoresha telefoni ngendanwa, aho umuntu ashobora gukanda *169# akabona ayo makuru yose. Iyo umuntu ashaka guhindura aho uzatorera nabyo arabyikorera.

- Advertisement -

Urubyiruko rusabwa kuba maso

Inzego zitandukanye zisaba rubyiruko kwitegura hakiri kare no kubikangurira abo mu miryango bakomokamo biyimura kuri lisiti y’itora kuko byagaragaye ko abenshi mu biyita abanyamujyi bategereza kuzatorera ku mugereka.

Urubyiruko kandi rusabwa kwirinda gukoreshwa n’abashobora kurufatirana mu bukene cyangwa ubushomeri bakarushukisha amafaranga bikaba byatuma bamera nk’abagurishije umutimanama wabo, ko baramutse batoye neza akazi badafite ubu bashobora kukabona mu gihe kiri imbere.

Rwibutswa ko amatora ari ubundi bwoko bw’ishoramari abanyarwanda basabwa gufatanya ngo umusaruro mu myaka itanu iri imbere uzabe mwiza.

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, biri hafi gutangira, urubyiruko rusabwa kuzabikurikirana rukumva imigabo n’imigambi yabo kugira ngo rubashe guhitamo ubereye u Rwanda.

Biteganyijwe ko banyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki 14 Nyakanga 2024, naho abari mu Rwanda bakazatora tariki 15 Nyakanga 2024.

Minisitiri Dr Utumatwishima

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW