Amerika yigaramye ubwenegihugu bwa Capt Malanga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Malanga ari kumwe n'Umunyamerika bajyanye mu bitero I Kinshasa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaramye ubwenegihugu bwa Amerika bwa Capt Christian Malanga uherutse kwicirwa mu bikorwa byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Mu 2012, nibwo Capt Christian Malanga yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaboneye ubwenegihugu bwa Amerika.

Igisirikare cya DR Congo giherutse kwemeza ko yishwe arasiwe ku biro by’umukuru w’igihugu nyuma yo kwanga gufatwa n’inzego z’umutekano.

Capt Malanga niwe wari uyoboye umugambi wagerageje guhirika ku butegetsi Felix Tshisekedi wa Congo ku cyumweru, aho yerekanye umuhungu we Marcel Malanga bari kumwe muri icyo gitero.

Marcel Malanga we ari mu bantu bagera kuri 50 bafashwe n’igisirikare, barimo abanyamerika batatu, n’umunyecongo umwe ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, nk’uko umuvugizi w’igisirikare Brig Gen Sylavin Ekenge yabitangaje.

Aba bafatiwe ku ruzi rwa Congo i Kinshasa bakuyemo imyambaro ya gisirikare bari bambaye, bashaka kwambuka uruzi ngo basohoke muri DR Congo.

Matthew Miller, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA, yatangaje ko nta kintu na kimwe bafite cyerekana ko Capt Malanga afite ubwenegihugu bwa Amerika.

Bwana Miller yavuze ko nk’umuntu wapfuye bagomba kumuha icyubahiro ariko ko ibyo kumugereka kuri Amerika atari byo.

Yavuze ko Amerika “Ihangayikishijwe na raporo z’uruhare rw’abanyamerika, yamagana kandi iki gitero.”

- Advertisement -

Miller yavuze ko Amerika isaba gufatanya mu buryo bushoboka bwose n’ubuyobozi bwa DRC gukora iperereza ku ruhare rw’Umunyamerika wari mu gatsiko kateye.

Yabwiye Itangazamakuru ko ntacyo yavuga ku bandi banyamerika bafatiwe i Kinshasa mu bitero bya Capt Malanga, barimo na Marcel Malanga wavukiye muri Amerika.

Yagize ati ” Iyo Umunyamerika afatiwe mu mahanga, dushaka uko tumugeraho, kandi twabikora mu bihe byose.”

Brittney Sawyer, umunyamerika akaba n’umugore wa Capt Christian Malanga bafitanye abana barimo Marcel wafashwe na FARDC, aherutse kwandika kuri Facebook ko umuhungu we atari azi ibyo arimo ko yakurikiye Se.

Yagize ati “Ndananiwe cyane kubera amashusho arimo gutangazwa hose n’ayo barimo kunyoherereza. Imana izabitaho mwa bantu mwe!…”

Amashusho yagiye hanze mu bihe bitandukanye, agaragaza Christian Malanga wari warabonye ubwenegihugu bwa Amerika, yigisha umuhungu we Marcel Malanga gukoresha imbunda kuva akiri muto.

Marcel Malanga, umunyamerika w’imyaka 21, yagiye agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko afata se nk’ikitegererezo, ndetse hamwe kuri Instagram yavuze ko “ategereje cyane guhindura Isi” ari kumwe na Se.

Malanga ari kumwe n’Umunyamerika bajyanye mu bitero I Kinshasa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW