UPDATE: Ani Elijah yakuwe mu mwiherero w’Amavubi

Rutahizamu w’ikipe ya Bugesera FC, Umunya-Nigeria, Ani Elijah, yari yitabiriye umwiherero w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura imikino y’umunsi wa Gatatu n’uwa Kane azesuramo Bénin na Lesotho, akurwamo bitunguranye.

Ni imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 iteganyijwe muri Kamena 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi ni bwo abakinnyi bakina imbere mu gihugu, abatoza n’abandi bose bafasha Ikipe y’Igihugu, bageze ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kugira ngo bahurire hamwe mbere yo gutangira umwiherero.

Ani Elijah utari mu bakinnyi 37 Umutoza Frank Spittler yahamagaye, yatanguranye ubwo na we yitabiraga uyu mwiherero.

Uyu mukinnyi yari yarasabye gukinira Amavubi, ndetse nyuma y’aho n’umutoza Spittler ashimiye urwego rwe, FERWAFA yatangiye gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo abone ibyangombwa bibimwerera gukinira Amavubi.

Gusa n’ubwo yari yageze mu mwiherero, uyu utahizamu wa Bugesera FC, yawukuwemo kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira u Rwanda kandi akomoka muri Nigeria.

Ani Elijah wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi (15) muri Shampiyona ya 2023/2024, asangiye na Victor Mbaoma, ni umukinnyi wa Kabiri uhawe Ubwenegihugu mu myaka ya vuba aha, nyuma y’Umunya-Côte d’Ivoire, Gérard Gohou wabuhawe mu 2022 ariko ntagire icyo afasha Ikipe y’Igihugu.

Uyu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ni uwo kwitegura  imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Kamena, aho u Rwanda ruzabanza gusura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo  gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.

Umukino wa Bénin n’Amavubi uzakinirwa kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Côte d’Ivoire, nyuma ya ho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) itangaje ko ikibuga iki gihugu gisanzwe cyakiriraho, Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.

- Advertisement -

Lesotho yo izakirira muri Afurika y’Epfo nk’uko isanzwe ihakinira imikino mpuzamahanga yakiriye.

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri mu gihe Lesotho iza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Ubwo Ani Elijah yari yerekeje mu mwiherero w’Amavubi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW