BAL: Al Ahly ibitse igikombe yatangiye nabi

Al Ahly Ly yo muri Libya yatsinze Cape Town Tigers amanota 87-76 mu mukino wa mbere, mu gihe Al Ahly ibitse igikombe cy’umwaka ushize yatangiye itsindwa na FUS Rabat amanota 89 kuri 78, mu mikino yarebwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Ni imikino yatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024, muri BK Arena, hagamijwe kumenya uko amakipe akurikirana mbere ya tombora ya 1/4, ubwo amakipe azatangira gukina akuranwamo.

Umukino wa Al Ahly yo muri Libya na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo ni wo wabanje gukinwa, saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Cape Town Tigers yatangiye umukino itera icyikango abakunzi ba Al Ahly kuko yayirushije imbaraga mu gace ka mbere, ikakegukana ku kinyuranyo cy’amanota ane (25-21). Al Ahly na yo yahise igaruka neza mu mukino, maze itwara agace kakurikiyeho irusha cyane Cape Town Tigers, ku manota 26-16. Igice cya mbere cyarangiye Al Ahly iri imbere n’amanota 47-41.

Nyuma y’umuhanzi Juno Kizigenza wasusurukije abari muri BK Arena mu karuhuko k’igice cya mbere, amakipe yombi yagarutse mu kibuga ngo asoze urubanza yari yatangiye.

Abarabu bo muri Libya batangiye igice cya kabiri bashimangira ko baje baje, maze bongera kwegukana agace ka gatatu ku manota 25-17. Cape Town Tigers yaje mu gace ka nyuma ishaka gukora iyo bwabaga ngo yigaranzure uwo bari bahanganye, ariko gutsinda amanota 18-15 ntibyari bihagije ngo babone intsinzi. Umukino warangiye Al Ahly itsinze amanota 87-76.

Muri uyu mukino, Robert Golden wa Al Ahly yitwaye neza cyane atsinda amanota 21, akora ‘rebounds’ enye, ndetse atanga n’imipira umunani yabyaye amanota (assists).

Ku ruhande rwa Cape Town Tigers ho, Dhieu Abok Deng ni we watsinze amanota menshi (21), akora ‘rebounds’  eshanu, anatanga imipira itatu yabyaye amanota.

Nyuma y’uyu mukino, saa Mbiri z’ijoro nibwo habaye umukino wari ukomeye cyane wahuje Al Ahly yo mu Misiri na FUS Rabat yo muri Maroc.

- Advertisement -

Mbere y’uyu mukino wa kabiri nibwo hafunguwe ku mugaragaro iyi mikino ya nyuma ya BAL 2024, aho Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abantu mu mbyino gakondo ziryoheye amaso za buri gihugu gihagarariwe n’ikipe muri iri rushanwa.

Uyu mukino kandi warebwe na Madame Jeannette Kagame, utari warebye umukino wa mbere wari wabanje, mu gihe Perezida Kagame we yayirebye yombi.

FUS Rabat yaje mu mukino iziko kurya ari kare, maze itwara agace ka mbere ku manota 22-19. Al Ahly yahise yerekana ko ari ikipe y’ubukombe yegukana agace ka kabiri ku kinyuranyo cy’manota 11 yose (30-19). Bagiye mu kiruhuko k’igice cya mbere Al Ahly ituje ku manota yayo 49-41.

Nk’uko byari byagenze mu mukino wa mbere, abari bitabiriye uyu mukino basusurukijwe n’umuhanzi mu gihe bari bategereje ko amakipe agaruka mu kibuga. Kuri iyi nshuro Umunya-Nigeria Adekunle Gold ni we waririmbye afatanyije n’abakunzi b’ibihangano bye bari benshi muri BK Arena.

Abari muri BK Arena baryohewe n’umuvuduko igice cya kabiri cyariho, kuko FUS Rabat yari yariye amavubi. Yatangiye yegukana agace ka gatatu ku manota 17 kuri 15, maze yongera no gushimangira ko ari ikipe yo kwitega muri iri rushanwa, itwara agace ka nyuma ku manota 31-14. Umukino warangiye iyi kipe yo muri Maroc itahanye intsinzi y’amanota 89-78.

Intsinzi ya FUS Rabat yagizwemo uruhare rukomeye na Aliou Diarra watsinze amanota 21, akanakora ‘rebounds’ 10. Ni mu gihe Mark Steven wa Al Ahly we yatsinze amanota 20, anganya na Kendrick Brown wa FUS Rabat.

Iyi mikino irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi, aho Petro de Luanda irakina na US Monastir saa Munani n’Igice, mu gihe Rivers Hoopers irisobanura na AS Douanes saa Kumi n’Imwe n’Igice.

Perezida Paul Kagame yarebye iyi mikino
Umukuru w’Igihugu yari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
Ni irushanwa riri kubera muri BK Arena
Ni imikino iri ku rwego rwo hejuru
Ikipe zose ziri muri iri rushanwa ziri ku rwego rwo hejuru
Abarebye iyi mikino ntibishwe n’irungu

 

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW