BAL: Ikipe yo muri Libya yageze ku mukino wa nyuma

Al Ahly yo muri Libya yari yitabiriye iri rushanwa bwa mbere, yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2024 izahuriraho na Petro de Luanda yo muri Angola, mu irushanwa riri kubera muri BK Arena.

Umukino wa 1/2 wabanje gukinwa ni uwahuje Rivers Hoopers yo muri Nigeria na Al Ahly yo muri Libya, wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 29 Gicurasi 2024, saa Kumi n’imwe.

Amakipe yombi yatangiye ahuzagurika, ubona ko atari yinjira neza mu mukino. Gusa ariko, aho binjiriye mu mukino Al Ahly yahise itangira kurusha Rivers, birangira inayitwaye agace ka mbere k’umukino ku manota 27-21.

Mu gace ka kabiri na bwo Al Ahly yagatangarinye imbaraga, ariko Rivers na yo ikanyuzamo igatsinda amanota atatu yatumaga ikomeza kuba hafi ya Al Ahly, n’ubwo byarangiye iyi kipe yo mu Libya na ko igatwaye ku manota 21-16. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Al Ahly iyoboye n’amanota 48-37.

Mu kiruhuko cy’igice cya mbere, umuraperi Ish Kevin uri mu bakundwa n’urubyiruko, ni we wasusurukije abantu 4.037 bari muri BK Arena.

Rivers Hoopers yaje mu gice cya kabiri yiyuburuye, maze iyitwara agace ka gatatu ku kinyuranyo cy’amanota 15 (23-8).  Agace ka nyuma k’umukino kongeye gukangura Al Ahly yahise ikora iyo bwabaga ngo ikuremo ikinyuranyo Rivers yari maze gushyiramo, maze igatwara ku manota 17-13, bituma umukino urangira banganya amanota 73-73, hitabazwa iminota itanu y’inyongera.

Muri iyi minota itanu Abanya-Libya babyitwayemo kigabo, maze batsinda amanota 16-10, umukino urangira bageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda amanota 89-83.

Lual Lual Acuil ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (amanota 27), mu gihe Kelvin Amayo wa Rivers Hoopers we yatsinze amanota 26.

Iyi kipe yo muri Libya yaratunguranye cyane kuko nta wari witeze ko yahita igera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere yari yitabiriye iri rushanwa.

- Advertisement -

Umukino wakurikiyeho mu gushaka iyasanga Al Ahly ku mukino wa nyuma, ni uwahuje Petro de Luanda yo muri Angola na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, saa Mbiri.

Cape Town itahabwaga amahirwe yatangiye neza umukino yegukana agace ka mbere ku manota 16-15. Petro yahise yiminjiramo agafu, maze na yo ihita itwara agace ka kabiri ku manota 28-21, bajya kuruhuka iri imbere n’amanota 43-37.

Kevin Kade ni we wataramiye abantu 6.072 bari muri BK Arena, binyuze mu zirimo Njugumila, Mu nda, n’izindi ndirimbo uyu muhanzi afite.

Bakiva kuruhuka, iyi kipe y’ubukombe muri Angola yahise yongera gushegesha Cape Town, iyitwara agace ka gatatu ku manota 23-18. Abasore ba Petro babaye nka birara mu gace ka nyuma, maze Cape Town itigeze icika intege, ibatsinda 22-11, bahita banganya amanota 77-77, biba ngombwa ko bakiranurwa n’iminota itanu y’inyongera.

Muri iyi minota, Petro yagaragaje akabukuru, maze itsindamo amanota 19-9, igera ku mukino wa nyuma itsinze amanota 96-86.

Nicholas Faust wa Petro de Luanda ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (amanota 23), mu gihe Samkelo Celebwa Cape Town Tigers yatsinze amanota 19.

Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Gicurasi 2024, ni bwo hazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu hagati ya Rivers Hoopers na Cape Town Tigers, mu gihe umukino wa nyuma uzahuza Al Ahly na Petro de Luanda uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena 2024, saa Kumi.

Petro de Luanda (yambaye umuhondo) na yo yageze ku mukino wa nyuma
Al Ahly yo muri Libya yageze ku mukino wa nyuma wa BAL ku mwaka wa yo wa Mbere yitabira iri rushanwa

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW