BAL: Rivers na Petro zageze muri 1/2

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rivers Hoopers na Petro de Luanda ziyunze kuri Cape Town Tigers na Al Ahly yo muri Libya muri 1/2 cya BAL 2024, ikomeje kubera muri BK Arena.

Umukino wa gatatu mu ya 1/4 wahuje Rivers Hoopers yo muri Nigeria na US Monastir yo muri Tunisie, wabaye ku wa Mbere, tariki 27 Gicurasi 2024, saa Kumi n’imwe.

Abakunzi b’umukino wa Basketball bagera ku 3032 bari baje kwihera ijisho aya makipe akomeye, by’umwihariko Will Perry, umwe mubafite agahigo ko gutsinda amanota menshi (41) mu mukino umwe mu irushanwa rya BAL, byakarusho akaba yaranyuze igihe gito mu makipe nka Kigali Titans ndetse na Patriots zo mu Rwanda.

Ni umukino watangiye wihuta cyane ku mpande zombi kandi amakipe yombi yegeranye cyane mu manota, bituma agace ka mbere karangira  US Monastir iri imbere ku manota 21-20. Rivers Hoopers yahise yigaranzura Monastir mu gace ka kabiri, iyitsinda amanota 25-19, bajya kuruhuka iri imbere ku manota 45-40.

Iyi kipe yo mu Nigeria yakomereje igice cya kabiri aho yasubikiye, maze yongera kwegukana agace ka gatatu ku kinyuranyo cy’inota rimwe (23-22). Abanya-Tunisie na bo bakoze iyo bwabaga ngo bagaruke mu mukino, ndetse babasha gutwara agace ka nyuma ku manota 26-24, ariko kubera ko amakipe yabaga yegeranye cyane mu gutsindana, ntiyabashije gukuramo ikinyuranyo cyose cy’amanota atanu bari bashyizwemo mu gice cya mbere.

Umukino warangiye Rivers Hoopers itsinze amanota 92-88, igera muri 1/2 cya BAL 2024, ku nshuro yayo ya mbere, naho US Monastir ibitse iki gikombe mu myaka ibiri ishize irasezererwa. Iyi kandi ije yiyongera kuri Al Ahly yo mu Misiri ibitse icy’umwaka ushize, na yo yasezererewe muri 1/4.

Muri uyu mukino, Willy Perry wa Rivers Hoopers ni we watsinze amanota menshi (33), aho arusha inota rimwe Marcus Christopher Crawford wa US Monastir wateye mu nkangara inshuro 30.

Rivers Hoopers izahura na Al Ahly yo muri Libya muri 1/2.

Nyuma y’uyu mukino, saa Mbiri z’ijoro hakurikiyeho uwa nyuma mu ya 1/4, wahuje As Douanes yo muri Sénégal na Petro de Luanda yo muri Angola.

- Advertisement -

Izi kimpe zombi zatangiye zikina umukino utaryoheye ijisho na busa, cyane ko n’amanota yari yarumbye. Agace ka mbere karangiye Petro iri mbere n’amanota 13-8. Mu gace ka kabiri k’umukino na bwo amakipe ntiyigeze akina umukino uryoheye ijisho n’ubwo amanota yazamutseho gato, kakarangira Douanes iri imbere n’amanota 17-15. Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya amanota 28-28.

Abantu 5470 bari bari muri BK Arena, baje kongera gushyuha nyuma y’igice cya mbere kitari kiryoheye ijisho, ubwo umuhanzi Kivumbi King yabaririmbiraga izirimo Wait yakunzwe cyane, ndetse n’izindi ze.

Bakiva kuruhuka, AS Douanes yacanye umuriro ku nkangara ya Petro de Luanda, maze amanota irayatsinda karahava. Agace ka gatatu yagatwaye hagati yayo na Petro harimo ikinyuranyo cy’amanota 17 (31-14).  Mu gace ka nyuma, Douanes yari imbere ho amanota 20 yaje kurembywa bikomeye na Petro yakoze iyo bwabaga ikagabanya ikinyuranyo kikaba amanota atanu gusa.

Mu masegonda 40 ya nyuma ni bwo Petro yasoje akazi, maze ikuramo amanota yose yarushwaga, inarenzaho inota ribatandukanya.  Agace ka nyuma Petro yagatwaye ku manota 24-9, umukino wose urangira itsinze AS Douanes amanota 66-65, nyamara AS Douanes ari yo yayoboye igihe kinini.

Jean Jacques Boissy wa AS Douanes ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (28), aba uwa mbere ku mipira yahushije inkangara (rebounds) inshuro umunani, ndetse anatanga umupira umwe wabyaye amanota (assist).

Petro de Luanda izahura na Cape Town Tigers ku wa Gatatu, tariki 29 Gicurasi 2024, saa Mbiri z’ijoro, ni mu gihe uyu mukino uzaba wabanjirijwe n’uwa Al Ahly yo muri Libya na Rivers Hoopers yo muri Nigeria uteganyijwe saa Kumi n’imwe.

Petro de Luanda yatsinze umukino
US Monastir yagize umunsi mubi
Petro yageze muri 1/2 cya BAL

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW