Barcelona yatandukanye na Xavi Hernández

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Barcelona yirukanye umutoza Xavi Hernández kuri uyu wa Gatanu nyuma y’aho iyi kipe y’i Catalan iburiye igikombe na kimwe muri uyu mwaka w’imikino. Xavi azatoza umukino wo ku Cyumweru usoza shampiyona bazakinamo na Sevilla, mbere yo kugenda.

Nk’uko imbuga nkoranyambaga za Barcelona zabitangaje “Perezida w’Ikipe ya FC Barcelona, Joan Laporta yamaze gutangariza Xavi Hernández ko atazakomezanya n’ikipe mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-2025.”

Muri Mutarama 2024, Xavi yari yatangaje ko atazakomeza gutoza iyi kipe, ariko nyuma yo kwitwara neza agatsinda imikino myinshi, muri Mata yemeranyije na Perezida Laporta kuzaguma mu ikipe mu mwaka w’imikino utaha, kugeza amasezerano ye arangiye mu mpeshyi ya 2025.

Icyakora byaje guhinduka nyuma y’amagambo Xavi yatangaje avuga ko bigoye ko ikipe ya Barcelona yanegekajwe n’ibibazo by’amikoro yahangana na Real Madrid ndetse n’izindi kipe zikomeye i Burayi, ibintu byarakaje cyane ubuyobozi bwa Barcelona kugeza bufashe icyemezo cyo kumusezerera.

Bashimiye cyane Xavi ku bw’ibihe byiza bagiranye. Bati “Barcelona irashimira Xavi ku kazi gakomeye yakoze nk’umutoza, kiyongera ku bintu bitangaje yadukoreye nk’umukinnyi ndetse na Kapiteni wacu. Tumwihurije ishya n’ihirwe!”

Batangaje kandi ko “mu minsi mike turabatangariza abatoza bashya bazatoza ikipe mu bihe biri imbere.”

Xavi Hernández yahesheje Barcelona Igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize, ariko ntiyabashije kucyisubiza.

Na none kandi, muri uyu  mwaka  Barcelona  yasezerewe na Paris Saint Germain muri 1/4 cya cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League), batsindirwa na mukeba Real Madrid ku mukino wa nyuma wo guhatanira igikombe kiruta ibindi (Super Cup), ndetse banasezererwa na Athletic Bilbao mu Gikombe cy’Igihugu (Copa del Rey).

Umudage, Hansi Flick watoje Bayern Munich n’ikipe y’igihugu y’Ubudage, ni we uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Xavi Hernández ku ntebe yo gutoza iyi kipe y’ubukombe.

- Advertisement -
Xavi ntakiri umutoza wa FC Barcelona

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW