Bugesera: Barasabwa kugira uruhare mu bibakorerwa

Mu Karere ka Bugesera hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Umujyanama, abaturage basabwa kujya bagira uruhare mu bikorwa bibakorerwa byose bigamije iterambere no kuzamura imibereho yabo ya buri munsi.
Ni igikorwa cyatangirijwe mu muganda rusange wabaye ku wa 25 Gicurasi, mu Murenge wa Mareba ho mu Karere ka Bugesera.
Iki Cyumweru cy’Ubujyanama kizasozwa ku wa 31 Gicurasi 2024, gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage Ishingiro ry’Imiyoborere Myiza”.
Abaturage basobanuriwe imikorere y’Inama Njyanama y’Akarere, by’umwihariko uyu munsi waranzwe no guhuza imbaraga kw’Abajyanama n’abaturage mu muganda wo guhanga umuhanda w’umugenderano.
Hagaragajwe kandi ibimaze kugerwaho mu iterambere n’imihigo y’Akarere, aho hakiriwe n’ibibazo by’abaturage kandi bihabwa umurongo.
Uwitwa Uwase Solange yabwiye UMUSEKE ko iki Cyumweru ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibitagenda neza aho batuye kugira ngo bishakirwe ibisubizo ndetse no kuganira n’abayobozi bitoreye.
Ati“Turacyafite imbogamizi za bimwe mu bikorwa remezo byangiritse, amazi adahagije, amashanyarazi ari ku kigero cyo hasi akoma mu nkokora abashaka gukora imirimo imwe n’imwe yazamura iterambere.”
Abaturage bagaragaje ko bakibangamiwe n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana, inda ziterwa abangavu, abana bata ishuri n’ibindi bikwiriye gucyemurwa mu maguru mashya.
Inzego zitandukanye zasabye abaturage gukura amaboko mu mufuka kuko bafite imbaraga bakwiye kugaragaza uruhare rwabo, kugira ngo n’uje kubunganira agire aho ahera.
Munyazikwiye Faustin, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera w’agateganyo, yagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu gucyemura no gukumira ibibazo bikibangamiye abaturage.
Yagize ati ” Tugiye gushyira imbaraga mu bibazo byagaragajwe birimo ibyo gukwirakwiza amashanyarazi mu Midugudu yose, kubyaza umusaruro ibishanga byatunganyijwe n’ibindi.”
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango kuko agira uruhare rukomeye mu gusenya iterambere ry’Ingo n’Igihugu muri rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Ibirasirazuba, Nyirahabimana Jeanne yasabye abaturage guharanira kwikura mu bukene, abibutsa ko bagomba kwitegura amatora yo muri Nyakanga 2024, bakazatorana ubushishozi.
Ati“Turashishikariza abaturage kumenya ko bari kuri lisiti y’itora ndetse no kumenya aho bazatorera cyangwa se aho wakwiyimurira gutorera bitewe n’impamvu zitandukanye.”
Nyirahabimana avuga ko uretse abana batoya, abandi bose ari abantu bafite imbaraga ku buryo bagomba gutanga umuganda, bagafatanya n’ubuyobozi mu bikorwa byo kubaka Igihugu.
Visi Perezida w’agateganyo wa Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin
Inzego z’umutekano zifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere
MURERWA DIANE 
UMUSEKE.RW i Bugesera