Bugesera: Ntibifuza kuzongera guhura n’amapfa ukundi

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Bugesera ntigiterwa n'amapfa

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera bagaragaza ko batifuza na busa kuzongera guhura n’akaga batewe n’amapfa mu myaka yashize, basaba ubuyobozi kubaba hafi bagafatanya mu bikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Kuva mu 2000 kuzamura, Akarere ka Bugesera kibasiwe n’amapfa ateye ubwoba, abaturage basuhukira mu bice bitandukanye by’igihugu bafunguza ngo barebe ko bwacya kabiri, mu gihe hari n’abo inzara yatwaye ubuzima.

Umwe mu baturage witwa Nirere Sorine yabwiye UMUSEKE ko kugira ngo Bugesera ibashe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabizima, bikwiriye kuba ibya buri umwe.

Ati ” Bisaba imikoranire hagati y’abaturage ndetse n’inzego za leta kuko bidakozwe uko bizateza akaga gakomeye.”

Nyiramahame avuga ko mu myaka ishize Bugesera yibasiwe n’amapfa akabije yaterwaga n’izuba ryinshi kubera ko ibiti n’amashyamba bifasha mu gukurura imvura nta byari byaratemwe ku bwinshi.

Ati” Abayobozi bakwiye gushishikariza abaturage gutera ibiti cyane ibiribwa ku bwinshi kuko byunganira mu mibereho, ndetse no kwegera abaturage bakabereka ko badakwiye kwangiza ibidujikije ahubwo bigombwa gufatwa neza.”

Aba baturage bavuga kandi ko hakwiriwe gushyirwa imbaraga mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka, hagashyirwaho n’ingamba zikomeye zituma buri muntu wese atabasha kwanginza ibidujikije uko yiboneye.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera asobanura ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amasambu menshi yasaga n’atagira beneyo, bituma ahari amashyamba abantu bayatema bayatwikamo amakara yagurishwaga mu Gihugu hose.

Ati ” Nyuma yo kubohora igihugu habonetse ubuyobozi buha icyizere abatutarage, buha icyizere Abanyarwanda bose n’Abanyabugesera natwe tukakiboneramo hagaruka icyizere cyo kubaho.”

- Advertisement -

Avuga ko imbaraga nyinshi zashyizwe mu mishinga yo gutera amashyamba kugira ngo Akarere katazakomeza kubura imvura, ndetse ko ubu amashyamba ashaje ari gusazurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Ibirasirazuba, Nyirahabimana Jeanne ashimangira ko Intara y’Iburasirazuba ifite gahunda yo gutera ibiti ku bwinshi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ hindagurika ry’ibihe.

Ati”Ntabwo ari ugutera ibiti gusa hari n’ibindi byinshi biba bikenewe kugira ngo aho turi two kwangiza ibidujikije kuko natwe turi muri urwo rusobe rw’ibinyabizima.”

Kugeza ubu mu Mirenge yose yo muri aka Karere ibiti biterwa mu mirima yose kugira ngo bizafashe abahinzi kurwanya isuri. Harimo kandi ibitunga ibihingwa biva mu butaka, bishobora kandi gukoreshwa bagaburira amatungo yabo, byanakwifashishwa mu gihe hakenewe inkwi, ariko muri rusange bikazafasha mu kuyungurura umwuka mwiza, gukurura imvura no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Bugesera