Bugesera: Urubyiruko rwabwiwe ko  ahazaza hari mu biganza bya rwo

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera,Mutabazi Richard, yabwiye urubyiruko ko ahazaza hari mu biganza bya rwo, arusaba gukebura  bagenzi babo babaswe n’ibiyobyabwenge, kuva mu ngeso mbi ndetse no kwimakaza umuco wo gukorera hamwe.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024,Ubwo  Inteko Rusange y’Urubyiruko, yari ifite insanganyamatsiko igira iti”Uruhare rw’Urubyiruko mukugena ahazaza h’igihugu cyacu. ”

Iki gikorwa  cyitabiriwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko,Inzego z’umutekano,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge  n’abandi bayobozi batandukanye.

Iyi Nteko Rusange y’Urubyiruko yitabiriwe  n’abarenga 500 aho buri Murenge  wahize uwundi mu bikorwa by’imihigo wahembwe mudasobwa, impamyabumenyi, ndetse na Telefoni igezweho.

Ni mu gihe  uwaje ku mwanya yanyuma ihabwa mudasobwa isabwa kwigira kuri bagenzi babo baje mu myanya y’imbere mu rwego rwo kugera kwitera mbere rirambye ry’aka Karere.

Hagaragajwe ko ibikorwa bya “Urubyiruko Turashima”  biri mu mujyo wibyo batojwe n’Umukuru w’Igihugu bagendeye mu mirongo migari yatanze.

Muri iyi Nteko  Hasobanuwe uko urubyiruko rwishyira hamwe rukagira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu, bishimangira ko rwacengewe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Bamwe mu rubyiruko ruvuga ko mu bikorwa byinshi bakora byibanda  cyane ku mibereho myiza y’abaturage itandukanye ndetse no mu iterambere ryabo by’umwihariko banezezwa no kugira uruhare  rwo gufata ibyemezo  ku myanzuro igiye gukorerwa muri kano  Karere.

Akimana Aline yagize ati”Twanejejwe n’uko Mayor  wacu yatugabiye inka nk’igihango gikomeye mu muco Nyarwanda tumwijeje ko tuzateshuka ku ntego zacu,duharanira kubaka Igihugu cyacu  giteye imbere muri gahunda zose ndetse n’Akarere muri rusange.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati”Tuyobowe neza twahawe ijambo natwe twiteguye gutanga umusanzu wacu kugira ngo twubake Igihugu.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpa Pascal ,avuga ko bigiyemo byinshi bizabafasha gufata ingamba zihamye mu wundi mwaka batangiye.

Ati”nteko Rusange yongeye kuduhwitura, tukongera gutekereza ku ruhare rwa buri umwe wese w’urubyiruko kugira ngo aho heza dushaka h’igihugu cyacu habashe kuba hagerwaho.”

Mbonimpa yavuze ko muri iyi Nteko Rusange hagaragarijwemo bimwe mu bibazo bibangamiye urubyiruko,harimo ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ati “ Twakuyemo amasomo y’uko nkatwe nk’urubyiruko ari twe ba mbere tugomba kujya kubirwanya kugira ngo tugere hahandi Twifuza kugera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ,Mutabazi Richard, avuga ko urubyiruko ashima uburyo rukora ibikorwa byinshi kandi byiza,bifasha abaturage kwivana mu bukene ndetse bikabafasha abanyantege nke.

Ati”Nk’ubuyobozi bw’Akarere twahaye  inzego z’urubyiruko inka n’igihango nk’uko mubizi mu muco Nyarwanda n’ubundi s’inka bazatwara nabo ahubwo bazayiha abayikeneye kandi bayikurikirane bizabafasha kumva igihango bafitanye n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bazayiha.”

Mutabazi ashimangira ko “Uruhare  rw’Urubyiruko mu kugena ahazaza h’Igihugu cyacu” ko ari intambwe ikomeye.

Mbere y’uko iyi Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko itangira, habanje igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho basuye  Urwibutso  rwa  Jenoside rwa Nyamata  .

Nyuma y’aho urubyiruko rwaremeye imiryango isaga umunani y’abacitse ku icumu rya Jenoside,  yahawe amabati 300  buri muntu ahabwa 50, kuko iyo bari bafite yari yarashaje ndetse n’indi miryango ibiri  itishoboye yahawe inka.

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW/ BUGESERA