Burera : Ibicuruzwa byo mu bubiko bwa MAGERWA byakongotse

Ububiko bw’ibicuruzwa bwa MAGERWA buherereye mu Karere ka Burera hafi y’Umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, bwafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari birimo birashya birakongoka.

Byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024 ahagana sa kumi  za mu gitondo (4h00), bibera mu Mudugudu w’Amajyambere akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyanika.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze riratabara bituma izindi nyubako zidafatwa.

Ati “Ishami rya polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’Umuriro ryahise rihagera rizimya iyi nkongi ku buryo nta zindi nyubako zafashwe ,nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima .”

SP Mwisezeneza avuga ko hahiye ibicuruzwa bitandukanye byari muri iyi nyubako gusa ngo hagikorwa iperereza ku cyateye iyi nkongi.

Yongeraho ko kugeza ubu hataramenyekana agaciro k’ibyahiriyemo hagikorwa ibarura.

SP Mwiseneza  yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi.

Ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda ikintu icyari cyo cyose cyatera inkongi y’Umuriro.”

Yakomeje ati “ [Bagomba] Kwirinda gusiga bacometse ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi ku buryo bishobora kuba nyirabayazana y’Inkongi y’Umuriro, Kwirinda kunywera itabi ahari ibikoresho bishobora gufatwa n’Inkongi y’umuriro , gushaka ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro bizwi nka kizimya Moto ,bagasaba Polisi ikabigisha kubikoresha no gusuzuma ko bitataye agaciro.”

- Advertisement -

SP Mwiseneza yasabye kandi abaturage gushyira amazu ibicuruzwa ,matungo, mu bwishingizi ndetse no gutangira amakuru ku gihe igihe cyose hagaragaye inkongi y’umuriro cyangwa  ikindi  kintu icyari cyo cyose cyatera inkongi y’Umuriro.

Ibicuruzwa byafashwe n’inkongi birakongoka
Polisi yagobotse izindi nyubako zitarafatwa

UMUSEKE.RW