Burundi : Gen Bunyoni uregwa gushaka kwica Perezida yatsembeye urukiko uwo mugambi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Gen Bunyoni ahakana ibyo aregwa akavuga ko yagakwiye kuba aburana adafunze

Gen Alain-Guillaume  Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’uBurundi, ushinjwa kugerageza kwica Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024, yaburaniye mu bujurire, ahakana ibyo aregwa byose.

Ni urubanza rwabereye hafi yaho afungiye, kuri gereza ya Gitega .

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga,Emmanuel Gateretse, niwe wafashe umwanzuro wo gufunga Bunyoni ubuzima bwe bwose, mu rubanza rwabaye umwaka ushize.

Muri iyo dosiye  Bunyoni ari kumwe n’abandi bantu batandatu.

Barimo abashoferi be babiri, umwe mu bamwubakira inzu, uwamurindaga mu giporisi, uwari umukozi w’iperereza hamwe n’uwaru ukuriye aho Bunyoni yabanje guhugura.

BBC ivuga ko kuri gereza ya Gitega  umutekano wari wakazijwe ahabera urubanza aho abinjiraga mu rubanza babanzaga gusakwa.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga,, Emmanuel Gateretse, niwe wari uyoboye inteko Iburanisha.

Mu rubanza Bunyoni yatangiye avuga ko amategeko mu rubanza amwerera kuba yaburana ari hanze ariko ko urukiko rwamangiye ngo kuko atabishyize mu nyandiko.

Nkuko bisanzwe, ahakana ibyo aregwa byose . Icyaha cya ruswa , Gen Bunyoni akavuga ko umucamanza wa mbere atigeze yerekana abamuhaye iyo ruswa nuko iyo ruswa aregwa yanganaga.

- Advertisement -

Yongeyeho ko “ Atumva ukuntu bamunyaga n’imitungo yabonye mbere y’umwaka wa 2006 mbere yuko hajyaho itegeko rirwanya ruswa.”

Yabwiye urukiko ko “ Ubu umuryango we imibereho igoye ngo kuko konti zose ze n’iz’umugore zifunze.”

Ku cyaha cyo guhungabanya umutungo w’igihugu no gutunga amafaranga mu nzu , yavuze ko yari afite amafaranga agomba gukoresha buri munsi ariko andi akayabika kuri banki.

Yahakaniye urukiko ko “ Yahaye umugore we isoko ryo gukodesha inzu yakoreragamo ubwo yari Minisitiri, akavuga ko amasezerano yo kuyikodesha yakozwe n’izindi nzego ebyiri zari zibishinzwe.”

Bunyoni  yahakanye kandi yivuye inyuma icyaha cyo  gutunga intwaro atafite ububasha,avuga ko izo ntwaro nta nimero zigeze zerekanwa  , agsaba ko zizanwa imbere y’urukiko zikerekanwa.

Ku cyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi, yavuze ko bitumvikana ko yari kugitegurana n’umuntu nka Désiré Uwamahoro  usanzwe umurinda muri polisi, kandi afite abajenerali nka we n’abanyapolitiki bakomeye , kandi bari kumufasha kugera kuri uwo mugambi.

Ku cyaha cyo kugerageza kwica umukuru w’igihugu cyo cyabereye mu mwiherero nk’uko byagenze mu iburanisha rya  mbere.

Perezida w’Inteko Iburanisha avuga ko mu iburanisha rya mbere, umucamanza atashyizemo ihazabu yari yaciye Bunyoni ingana na Miliyari 24 z’amarundi , kandi ibyo ategekwa kunyagwa na byo bitarafatwa.

Biteganyijwe ko urubanza rukomeza uyu munsi, humvwa abandi bareganwa na we .

Gen Bunyoni yashinjwaga ibyaha bitatu ari byo guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo w’igihugu no kwiha inyungu z’akazi zitemewe n’amategeko.

Ibi byaha byiyongereyeho kugerageza kwica umukuru w’Igihugu, kugerageza guhirika ubutegetsi, ashijnjwa kandi icyaha cya ruswa no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu Kuboza umwaka ushize, Bunyoni yari yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose ariko we agahakana ibyo aregwa, yiyemeza kujurira.

UMUSEKE.RW