DRC: Abantu 20 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri, abantu 20 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Albert.

Radio Okapi itangaza ko iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi, ubwo ubwato bwari butwaye abantu n’ibicuruzwa bigera kuri Toni eshanu buvuye muri Uganda bwarohamaga mu kiyaga cya Albert.

Icyateye impanuka harakekwa imihengeri n’imiyiyaga ikomeye imaze igihe muri icyo kiyaga nk’uko byatangajwe na Robert Ndjalonga, uhuza ibikorwa bya Sosiyete Sivili aho muri Ituri.

Urwego rw’Ubwikorezi bwo mu mazi rurakemangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ntangiriro za Gicurasi, ubwato bwari butwaye abantu barenga 200 mu Mugezi wa Mongala bwakoze impanuka hapfa ababirwa muri 20.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW