FERWAFA yafatiye Ntagisanimana Saida ibindi bihano

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gukubita umutoza mugenzi we urushyi, Ntagisanimana Saida yahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’Amaguru mu Rwanda mu gihe kirenga amezi atanu.

Tariki ya 23 Mata 2024 ubwo ikipe ya Rayon Sports WFC yakinaga na AS Kigali WFC, umukino wo kwishyura wa 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro, ubwo umukino wari urangiye, umutoza wa Rayon Sports WFC yagiye gusuhuza uwa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida ariko undi kubera uburakari bwo gusezererwa, ahita akubita urushyi Rwaka Claude utoza Gikundiro y’Abagore.

Nyuma y’aho gato, biciye mu Bunyamanga Bukuru bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Saida yahise ahagarikwa imikino itatu.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali WFC ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi, igaragaza ko umutoza w’iyi kipe, Ntagisanimana Saida yafatiwe ibihano byo guhagarikwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda igihe kigera ku mezi umunani ndetse agatanga n’ihazabu y’ibihumbu 50 Frw.

Ni nyuma y’uko Akanana Gashinzwe imyitwarire kari kafatiye muri Ferwafa, gafatiye ibihano uyu mutoza bingana no guhagarikwa umwaka ndetse n’amande y’ibihumbi 100 Frw ariko ubuyobozi bukagabanya igihano.

Ibi bisobanuye ko AS Kigali WFC, nta mutoza wundi isigaranye uretse uw’abanyezamu kuko nta mwungiriza Saida yari afite.

Saida yahagaritswe amezi umunani adatoza

UMUSEKE.RW