FERWAFA yatangije amahugurwa y’Abatoza b’Abagore

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangije amahugurwa ya Licence C CAF ku batoza mu makipe y’Abagore ndetse n’abagikina ariko bitegura kuzavamo abatoza.

Aya mahugurwa yatangiye ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi. Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekinike muri Ferwafa, Mugisha Richard na Komiseri Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore muri iri shyirahamwe, Munyankaka Ancille, ni bo batangije aya mahugurwa.

Abagera kuri 30 barimo n’abakinnyi bataramanika inkweto, ni bo batangiye guhugurwa na Seninga Innocent na Rutsindura Antoine.

Ni amahugurwa azasozwa tariki ya 6 Nyakanga uyu mwaka. Bamwe mu bazakora aya mahugurwa, harimo Kayitesi Egidie watoje AS Kigali WFC na APR WFC.

Abandi barimo, ni Ingabire Judith wabaye umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu igihe kirekire, kapiteni wa AS Kigali WFC, Nibagwire Sifa Gloria n’abandi.

Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, yavuze ko ari iby’agaciro kubona abatoza 30 bagiye kongererwa ubumenyi buzafasha mu kuzamura ruhago y’Abagore mu Rwanda.

Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, yibukije abaje guhugurwa kuzabyaza umusaruro ubumenyi bazahabwa
Rutsindura Antoine, ni umwarimu w’abatoza uzatanga aya mahugurwa
Abatoza bakora amatsinda abafasha kwiga
Ni amahugurwa ari kubera mu Mujyi wa Kigali
Abagera kuri 30 ni bo bari guhugurwa

UMUSEKE.RW