Habimana Sosthène mu muryango winjira muri Gorilla

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC, burimbanyije ibiganiro n’Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthène ushobora kugaruka gutoza i Kigali.

Nyuma yo kugira umwaka mwiza mu kipe ya Musanze FC akayihesha umwanya wa Gatatu muri shampiyona, Habimana Sosthène, yifujwe n’amakipe arimo Gorilla FC itazakomezanya na Ivan Minnaert watumye itajya mu Cyiciro cya Kabiri.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko ibiganiro hagati ya Sosthène n’ubuyobozi bwa Gorilla FC, biri kugana ku musozo ndetse nta gihindutse ari we uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino.

Mu mwaka ushize w’imikino 2023-2024, ikipe ya Gorilla FC yatojwe n’abatoza babiri, Gatera Moussa waje gutandukana na yo kubera umusaruro mubi na Ivan Jack Minnaert wahise ufata inshingano.

Iyi kipe ya Hadji Mudaheranwa Yussuf, yakunze kugaragarwaho no gukinisha abanyamahanga benshi ariko batigeze bayifasha ku kigero cyari cyitezwe.

Ivan Minnaert ntazakomezanya na Gorilla FC
Habimana Sosthène agiye gutoza Gorilla FC
Ubuyobozi bwa Gorilla FC burifuza gukorana na Sosthène

UMUSEKE.RW