Hasabwe iperereza ku mpfu zakurikiye ‘Coup d’Etat’ yapfubye i Kinshasa

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, (Human Rights Watch, HRW) wasabye Leta ya Congo ko hakorwa iperereza ku mpfu zakurikiye ihirikwa ry’Ubutegetsi ‘Coup d’Etat’ ryapfubye muri icyo gihugu.

Ku ya 19 Gicurasi 2024, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wari ugamije guhirika ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi.

Icyo gihe Igisirikare cya Congo binyuze mu muvugizi wacyo, Brigadier General Sylvain Ekenge yavuze ko abagerageje gukora iyo ‘Coup d’Etat’, batawe muri yombi, abandi baricwa barimo n’uwari uyoboye ako gatsiko, Capt Christian Malanga, Umunyekongo wabaga muri Amerika.

Inyandiko yasohowe na Human Right Watch, ku ya 27 Gicurasi 2024, ivuga ko “ingabo zishinzwe umutekano zishe Christian Malanga [wari uyoboye iyo Coup d’Etat] mu buryo budasobanutse.

Inyandiko ikomeza ivuga ko hakwirakwiriye amashusho yerekana bamwe mu bavuzweho kuba muri ako gatsiko baraswa, ko bityo hakwiriye gukorwa iperereza abishe abo bakabibazwa n’amategeko.

Iri hirikwa ry’Ubutegetsi ryapfubye, ryavuzweho byinshi ku buryo bamwe babyise ‘Ikinamico’, kuko ngo bitumvikana ukuntu abantu batarenze 50 bigabije Ingoro y’Ubutegetsi, bafatwa uwari ubayoboye agahita araswa.

MUGURANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW