Huye: Abanyeshuri ba Kaminuza baremeye uwarokotse jenoside

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abanyeshuri ba Kaminuza baremeye uwarokotse Jenoside

Ubuyobozi bwa IPRC Huye bufatanyije n’abanyeshuri bahiga baremeye uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, bamuha  inka maze ubuyobozi buvuga ko kwiyubaka kwiza ari ugusangiza abarokotse ibyiza bibafasha kwiteza imbere.

Mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri Kaminuza ya IPRC Huye, habayeho koroza inka uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza ingamba zo kwiyubaka guhamye.

Gahamanyi Jean warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 utuye mu Mudugudu wa Nyagapfizi mu kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma  mu karere ka Huye, avuga ko yatunze inka abasha kunywa amata ariko jenoside iza kumunyaga.

Yagize ati”Nishimiye kuba nongeye kugira igicaniro mu rugo kandi nzaharanira ko bigera ku bandi kuko ibi mbonye mbikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango nabo bavuga ko bazakomeza kugira ubufatanye n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu bikorwa bibateza imbere.

Umwe yagize ati”Ubwabyo kuba IPRC Huye yoroje umuturanyi wacu ni urukundo itweretse kandi natwe nirwo ruzakomeza kuturanga.”

Umuyobozi wa IPRC Huye  Lt. Col.Dr Twabagira Bernabe avuga ko kwiyubaka bigendana no gusangiza abandi ibyiza, ariyo mpamvu bahisemo gufata mu mugongo uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi  bamworoza inka.

Yagize ati”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatweretse urugero rwiza natwe ubwacu rero tuba tugomba gutera ikirenge mucye kuko ibyo dukoze niwe tubikesha”

Muri gahunda zo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 IPRC Huye imaze koroza inka imiryango igera ku munani.

- Advertisement -

Kuri iyi nshuro igikorwa cyo koroza uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 cyatwaye amafaranga agera muri miliyoni 2 Frw .

Uyu muryango wahawe n’ibindi byangombwa birimo telefone yamufasha mu kuvugana na muganga mu gihe inka yagize ikibazo, ikiraro cyo kuyororeramo, imiti yo kuyitera ndetse n’ubwishingizi bwayo.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye