Huye: Biyemeje gusenyera umugozi umwe mu iterambere ry’Akarere

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Abafatanyabikorwa mu Iterambere rya Huye biyemeje gusenyera umugozi umwe

Ihuriro ry’Abafatanyibikorwa mu Iterambere (JADF) ryiyemeje gusenyera umugozi umwe hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda y’Iterambere rirambye ry’akarere ka Huye mu myaka itanu iri imbere, (DDS-2024-2029).

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024, mu Nama Nyunguranabitekerezo y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) Huye, yari yitabiriwe n’abayobozi b’Akarere, Abikorere, Abanyamadini, Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi mu Karere ka Huye, Fabrice Imfurayabo, yavuze ko igenamigambi ry’akarere riba rifite aho rishamikiye na gahunda y’igihugu hagamijwe kwesa imihigo n’icyerekezo cy’igihugu.

Ati “Kuva kuri 26 Werurwe 2024, binyuze mu nama z’abaturage, nibwo abaturage batangiye gutanga ibitekerezo ku bizakorwa mu myaka itanu muri gahunda y’iterambere rirambye ry’akarere ka Huye, (DDS-2024-2029).”

Umuyobozi wa JADF Huye, Mutwarasibo Cyprien, yasabye ko hakorwa ubuvugizi, inzu ziri mu Rwabuye ahitwa MAGERWA zikongera gukoreshwa imirimo ijyanye no kubika ibicuruzwa kuko byagira uruhare mu iterambere ry’Akarere.

Ati “Amakamyo ashobora kuva Tanzania akaza akaruhukira i Huye, abacuruzi bacu bakaharangurira, yaba abavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i Burundi. Ibi byateza imbere iterambere ry’akarere kacu.. Bizitabweho mu myaka itanu iri imbere.”

Mutwarasibo yashimiye abagize JADF Huye ko buri wese yatanze igitekerezo mu kuzagira uruhare muri gahunda y’iterambere rirambye mu karere.

JADF Huye kandi yiyemeje kugira uruhare rufatika mu ngamba zo gufasha abaturage 12,000 kwivana mu bukene (Graduation Strategy).

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yabwiye abari muri iyo nama nyunguranabitekerezo ko hakanewe uruhare rwa buri umwe kugira ngo intego Akarere kihaye zigerweho yaba mu gufasha abaturage kwivana mu bukene cyangwa mu iterambere rirambye.

- Advertisement -

Ati “Ibi bintu ntibizakorwa n’Akarere gusa, bizakorwa natwe twese… Buri gikorwa cyose waba ukora uruhare rwawe rurakenewe mu gucyemura ikibazo umuturage afite bitewe n’igice ukoreramo.”

Meya Sebutege yongeyeho ko iyo Akarere kabaye aka mbere mu mihigo ari ishema kuri buri umwe wese, ko bityo hazongera habaka inama ihuriweho yo gusuzuma ibitekerezo n’ibyo abantu biyemeje kugira ngo habeho umuyoboro uzagenderwaho muri gahunda y’iterambere rirambye mu myaka itanu, (DDS-2024-2029), anashimira abafatanyabikorwa ba Huye.

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo, hagaragajwe ko imihigo 113, Akarere ka Huye kiyemeje mu mwaka w’imihigo 2023-24, mu nkingi zirimo Ubuhinzi, Imibereho myiza, Uburezi, gukemura ibibazo bibangamiye abaturage n’Ubutabere igeze ku kigero gishimishije yeswa kuko imyinshi igeze ku kigero cya 85%.

Meya Sebutege Ange yasabye buri umwe kugira uruhare mu iterambere rya Huye

Abafatanyabikorwa mu Iterambere rya Huye biyemeje gusenyera umugozi umwe

THIERRY MUGIRANEZA

UMUSEKE.RW i HUYE