Imbamutima z’ababyeyi bakora mu cyayi bubakiwe amarerero yita ku bana babo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ababyeyi ubu basoroma icyayi batekanye

Mu Rwanda, icyayi kiri mu byinjiriza igihugu amadovize menshi bitewe n’ingano y’icyoherezwa hanze n’uko gikunzwe n’amahanga. Akenshi usanga abakora mu nganda z’icyayi ari abagore.

Mu kazi kabo ka buri munsi bagorwaga no kubona uko bita ku bana babo, akazi bakagakorana inkeke ko bashobora guhura n’ibibazo bitewe no kutitabwaho bikwiye.

Nyuma yo kubona izi mpungenge, mu ruganda rwa Kitabi Tea Company ruherereye mu Karere ka Nyamagabe biyemeje kuziba icyo cyuho.

Ni igikorwa cyashibutsemo iyubakwa ry’irerero aho abana bitabwaho, ababyeyi babo bakabonsa ndetse bagahabwa ifunguro ryuzuye.

Ku isonga intego kwari ukunoza uko akazi gakorwa no gushyira imbaraga mu kwita ku buzima bw’abato.

Ni irerero rirebererwa n’abakozi bahuguwe, bashinzwe kwita ku mirire y’abana, umutekano wabo mu gihe ababyeyi bari gusoroma icyayi cyangwa mu kandi kazi mu ruganda.

Mu buhamya bwa bamwe mu babyeyi bakora mu cyayi bavuga ko mbere ubuzima bw’abana babo bwari mu kaga ariko ubu butanga icyizere.

Mushimiyimana Vestine avuga ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo kubona amarerero y’abana.

Yagize ati “Mbere abana twabasigaga mu mashyamba, ahantu hari ibisimba, bashoboraga kurumwa n’inzoka. Irerero ryaraje, ubu nzana umwana wanjye kandi aba atekanye, yitabwaho akanahabwa igikoma.”

- Advertisement -

Uyu mubyeyi avuga ko ubu asoroma icyayi atuje ku buryo umusaruro wiyongereye kuko ashobora gusoroma ibilo 30 by’icyayi mu gihe mbere bitarengaga bitanu.

Uwitwa Nyirabizimana Gaudiose nawe ati “Icyiza nabonye cyo gusiga umwana mu irerero, uragenda ugakora nta kibazo ufite, udahangayitse. Amafaranga akagwira, tukagura imirima n’inka. Urebye nta kibazo.”

Abagore bakora muri uru ruganda bari ku kigero cya 56%, bashimangira ko bashoboye, bityo ko icyo umugabo yakora n’umugore yagikora.

Rita Masengesho, Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri Kitabi Tea Factory yabwiye UMUSEKE ko gahunda yo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, bayigize umuco aho bayitangiye kuva mu mwaka wa 2019.

Ati “Mbere byari bimenyerewe ko abagabo ari bo bajya mu mirimo yose, ariko imibare y’abagore yagiye yiyongera binyuze mu kubabwira ko bashoboye kandi byatanze umusaruro ufatika.”

Avuga ko ababyeyi nta birantega bagihura nazo kuko bubakiwe aho gusiga abana, aho babonkereza ndetse n’umugore cyangwa umukobwa ugize ikibazo cy’imihango agahabwa ibikoresho by’isuku n’umwanya wo kwiyitaho.

 

 

Clement Kirenga, Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP yabwiye UMUSEKE ko gushyiraho amarerero ari bumwe mu buryo bufasha ababyeyi gukora batekanye.

 

Ati ” Umugore ubwe nk’umuntu akora neza atuje, yishimye, umwana akura neza ndetse no ku mibereho myiza y’umuryango.”

 

Kirenga avuga ko ibi bigira ingaruka nziza ku muryango kuko umwana akura neza, umubyeyi akinjiza ifaranga, bikaba byagabanya n’ihohoterwa kuko aba yinjiriza urugo n’Igihugu muri rusange.

 

Ati “Iyo umusaruro wiyongereye bituma binongera amafaranga ikigo cyinjiza, no mu rwego rw’ubucuruzi bizana amafaranga no ku gihugu icyo kigo cyishyura imisoro yiyongereye.”

 

Bajeneza Jean Pierre, Umuyobozi w’Ishami ritanga ibirango by’Ubuziranenge muri RSB, avuga ko umukoresha agomba gufasha umukozi gukora atuje kuko iyo umwana ari mu irerero umukozi atanga umusaruro mwinshi kandi wujuje ubuziranenge.

 

Ati “Umwana ari mu irerero, umubyeyi ari mu kazi n’umugabo mu byo ari gukora birushaho gutanga umusaruro. Iterambere rirambye rihera mu muryango.”

 

Avuga ko mu gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu guteza imbere uburinganire hari hagamijwe gufasha ibigo n’inganda gushyiraho uburyo buboneye bufasha umukozi kubaho atekanye kandi akarushaho gutanga umusaruro mu Kigo n’umuryango ukabyungukiramo.

 

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, kigaragaza ko Ihame ry’uburinganire rifasha by’umwihariko ab’igitsinagore gukora batuje ariko bakuzuzanya n’abagabo n’abasore kugira ngo batange umusaruro ushimishije.

Clement Kirenga, Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP
Ababyeyi ubu basoroma icyayi batekanye
Bajeneza Jean Pierre, Umuyobozi w’Ishami ritanga ibirango by’Ubuziranenge muri RSB
Ubu basarura icyayi cyinshi n’amafaranga akiyongera
Rita Masengesho, Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri Kitabi Tea Factory

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW