Intambara iraca ibintu i Al Fasher muri Sudan

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Uko iminsi yicuma niko imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Sudan n’umutwe wa ‘RSF’ irushaho guhitana no gukura mu byabo ibihumbi by’abaturage, muri Al Fasher, muri Darfur y’Amajyaruguru, impande zombi ziri gukoresha indege z’intambara n’intwaro ziremereye.

Iyi mirwano iri kubera Al Fasher yageze mu mujyi rwagati no mu nkengero z’isoko rikuru, yahitanye abasivili abandi barakomereka.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi n’abimukira, watangaje ko imirwano yo ku wa 10 Gicurasi 2024, yasize byibura abagera kuri 850 bataye ingo zabo.

Ni mu gihe abaturage bagera kuri 27 barimo abagore n’abana bahasize ubuzima n’aho abagera ku 130 bakomeretse bikabije.

Amakuru avuga ko abajyanwe kwa muganga bigoranye kubitaho kuko ibitaro byabakiriye bifite ubushobozi bucye.

Imibare itangwa na IOM igaragaza ko muri Al Fasher hagati ya tariki 1 na 18 Mata byibura abarenga ibihumbi 46 bavanywe mu byabo.

Hari impungenge ko imirwano hagati y’Ingabo za Leta na Rapid Support Forces (RSF) bizarushaho guhitana ubuzima bwa benshi batari borohewe n’amakimbirane y’amaoko yashinze imizi muri Darfur no mu nkengero zayo.

Darfur ni ko karere ka mbere kashegeshwe n’iyi ntambara, aho RSF ishinjwa gushinga imitwe y’inyeshyamba z’abarabu mu rwego rwo kwirukana abafite uruhu rw’irabura, harimo abo mu bwoko bw’aba Masaalit.

Gusa RSF  ivuga ko Darfur yari isanzwe yarasubiye kwadukamwo imvururu hagati y’Abarabu n’aba-Massalit.

- Advertisement -

Kugeza ubu imiryango mpuzamahanga itanga ubutabazi ntiyorohewe no kwinjira muri Al Fasher kuko inzira zose zihinjira zamaze gufungwa.

IOM ivuga ko kuva hagati muri Mata 2023, abantu bagera ku 570.000 bimuwe muri Leta ya Darfur y’Amajyaruguru.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW