Inyeshyamba za M23 zikomeje gufata ibice bitandukanye muri Kivu ya Ruguru, no muri Kivu y’Epfo, ubu ziravugwa mu gace ka Kalehe.
M23 imaze kugera mu duce twa Gasheberi, Gasake, na Bweramana izi nyeshyamba ziravugwa i Kalehe.
Umwe mu baturage bo muri kariya gace yumvikanye avuga ko ingabo z’u Burundi zari ziharinze zahahunze zerekeza i Minova.
Imbuga za Twitter zikoreshwa n’abashyigikiye M23 zagaragaje amashusho aherekejwe n’amafoto y’imbunda nyinshi zafatiwe ku rugamba, na bamwe mu barwana bapfuye.
Minisitiri w’Ingabo muri Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba, avuga ko inyeshyamba za M23 zikomeje kwisuganya ku mpande zitandukanye y’uduce zigenzura haba i Kibumba, i Kabuhanga no muri Pariki ya Virunga.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandu rishyira ku Cyumweru ibisasu bibiri byaguye i Minova muri Kivu y’Amajyepfo.
Inyeshyamba za M23 zigaruriye agace ka Bitonga, muri Gurupema ya Mupfunyi Shanga bituma abaturage baho bahungira i Minova.
M23 mu mpera z’iki cyumweru yasabye Leta ya Congo kwambura intwaro FDLR, bitaba ibyo igafata umujyi wa Goma.
Izi nyeshyamba zanatanze ubutumwa busaba abahungiye mu nkengero za Goma gusubira iwabo, kuko ngo aho zigenzura amahoro ahari.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW