Kagame yafashe mu mugongo Abanya- Kenya bibasiwe n’imyuzure

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, , yafashe mu mugongo Abanya-Kenya bibasiwe n’imyuzure  imaze gutwara abantu  179.

Ubuyobozi bwo muri Kenya, butangaza ko imyuzure itewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yishe abantu 179, mu gihe abagera ku 195.011, bamaze gukurwa mu byabo.

Muri aba abana ni 15 mu gihe abandi 90 baburiwe irengero.

Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri X,yavuze ko yihanganishije mugenzi we wa Kenya, Wiliam Ruto, n’Abanyakenya bakuwe mu byabo ndetse n’Abayiburiyemo ubuzima.

Yagize ati “ Nihanganishije umuvandimwe wanjye Perezida Wiliam Ruto,n’Abanya-Kenya, imiryango  yakuwe mu byabo ndetse n’abayiburiyemo ubuzima kubera ibiza byibasiye Nairobi n’ibindi bice by’Igihugu.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje  ati “ U Rwanda rwifatanyije na mwe n’igihugu cyose muri ibi bihe bigoye.”

Perezida wa Kenya, William Ruto ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, yatumije inama idasanzwe y’Abaminisitiri kugira ngo yige ku ngamba zafatwa mu rwego rwo guhangana n’iyo myuzure imaze kwica abantu bagera 179  guhera muri Werurwe 2024 kugeza ubu.

Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha abantu birakomeje nyuma y’uko urwo rugomera rw’amazi ruturitse, bikaba bikekwa ko uwo mubare ushobora no kwiyongera.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -