KAGAME yatanze Kandidatire ye mu matora ya Perezida

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Umukuru w''Igihugu yatanze Kandidatire ye nk'umukandinda wa FPR- INKOTANYI

Perezida Paul Kagame akaba na ‘Chairman’ w’Umuryango FPR- INKOTANYI yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC,  Kandidatire ye nk’umukandinda mu matora y’Umukuru w”Igihugu azaba muri Nyakanga 2024.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024, kibera ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Perezida Kagame yari kumwe na Madame Jeannette Kagame ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-INKOTANYI, Gasamagera Wellars.

Mu byangobwa yatanze harimo icy’uko afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, icyemezo gitanzwe na FPR Inkotanyi kigaragaza ko yamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika, icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

Kuva kuri uyu wa Gatanu kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangiye kwakira abakandida bifuza kuba abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda no kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, igikorwa kizageza ku ya 30 Gicurasi 2024.

Kwakira abakandida bibera ku cyicaro gikuru cyayo mu minsi y’akazi, guhera saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Ku ya 6 Kamena 2024, komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida n’abadepite.

Urutonde rw’abakandinda Perezida bemejwe, ruzashyirwa ahagaragara tariki 14 Kamena 2024, ku rubuga rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC.

Kwiyamamaza ku bakandinda bemewe  bibe hagati ya 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2024.

- Advertisement -

Mu gihe amatora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Abadepite azaba ku ya 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga no ku ya 15 Nyakanga 2024, ku banyarwanda baba imbere mu gihugu.

Mu gihe bitarenze  ku ya 27 Nyakanga 2024  hazatangazwa burundu ibyavuye mu matora.

Perezida Kagame yari aherekejwe n’umufasha we Jeannette Kagame

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW