Kamonyi: Minisitiri Twagirayezu yibukije abapfobya Jenoside ko ari ibyaha bidasaza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu ,yabwiye abagifte ingengabitekerezo ya Jenoside ,abayihakana bakanayipfobya ko bazakurikiranwa n’ubutabera

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu ,yabwiye abagifte ingengabitekerezo ya Jenoside ,abayihakana bakanayipfobya ko bazakurikiranwa n’ubutabera kuko ari ibyaha bidasaza.

Ni ubutumwa yatanze ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024, mu Karere ka Kamonyi bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi  , banashyingura mu cyubahiro imibiri 42 yabonetse mu Mirenge igize aka Karere.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo , Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard , Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère , abayobozi b’Imirenge , ingabo na Polisi n’abandi.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari umushyitsi Mukuru, yashimye ingabo zaahoze ari iza RPF zahagaritse Jenoside, zikongera kubaka igihugu, avuga ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe, leta y’Ubumwe yahisemo kongera kubaka igihugu.

Minisitiri Twagirayezu ati “ Nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza RPF Inkotanyi, leta y’Ubumwe yahisemo kongera kuyobora abanyarwanda  mu rugendo rwo kongera kwiyubaka, no kubaka iterambere ry’Igihugu, ubu aho bigeze birashimishije.

Yongeyeho ko nubwo hishimirwa intambwe imaze gutera mu kongera kwiyubaka hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside banagerageza kuyipfobya  , abibutsa ko ibyo ari ibyaha bidasaza, bazakurikiranwa n’amategeko.

Ati “Mu gihe twishimira ho u Rwanda rugeze mu myaka 30, ntitwabura kugaya abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubuyobozi bubi bwayiteguye, bukayishyira mu bikorwa. Turagaya kandi abakokomeje kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyippfobya , no kuyihakana, tubibutsa ko ibi ari ibyaha bidasaza.Ubifite wese amenye ko azabibazwa n’amategeko  kuko n’abatarafatwa uyu munsi bazakomeza gukurikiranwa.”

Yasabye Abanyarwanda n’abaturage ba Kamonyi ko gutanga amakuru ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ahakiri imibiri itarashyingurwa kugira ishyingurwe mu cyubahiro.

Minisitiri w’Uburezi yasabye urubyiruko kwihatira kumenya amateka ya Jenoside kugira ngo birinde ikintu cyose cyasubiza igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo.

- Advertisement -

Komisireri Ushinzwe ubukungu mu muryango IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Ndatsikira Evode, yavuze uburyo muri aka Karere ka Kamonyi by’umwihariko mu cyahoze ari Gitarama, abari abakirisitu biyambuye uwo mwambaro maze bakijandika mu  bwicanyi, bakica abakisiritu bagenzi babo .

Yongeyeho ko muri  Kamonyi ,Jenoside yakoranywe ubukana bukomeye kuko interahamwe zahamagaje abana bazo ngo baze kwica bagenzi babo b’Abatutsi .

Ndatsikira yibukije ko Kwibuka ari umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya amateka , haharanirwa ko Jenoside itakongera kuba ukundi.

Ati “Kwibuka aba ari umunsi mwiza wo kwibukiranya uko amateka yagenze,tugahana amakuru ariko bigaha n’uwacitse ku icumu kongera kwiyubaka ,Twavuga ngo ibi ntibizongere kubaho.Ni igihe kiza cyo kwibuka amateka, ni umwanya wo kongera kuvuga ko bitazongera kubaho, ni n’umwanya wo kwigisha Isi ko ibi byabaye bitazongera kubaho.”

Imibiri 42 yashyinguwe mu rwibutso rwa Kibuza , muri aka Karere, yagiye ikurwa mu Mirenge itandukanye y’aka Karere.

Ingabo na Polisi bashyize indabo ku mva ishyinguyemo  imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Abayobozi b’aka Karere bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ,banashyira indabo ku hashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Abanyakamonyi bitabiriye ibikorwa bw’Ubudaheranwa,bagakomeza gufasha abarokotse Jenoside batishoboye mu kwiyubaka no kubakemurira ibibazo

UMUSEKE.RW