Kepler na Police zirakoza imitwe y’intoki ku Gikombe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kubona intsinzi mu mikino ya mbere ya nyuma, ikipe ya Police Women Volleyball Club na Kepler Volleyball Club, ziyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Imikino ya mbere isoza shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Volleyball, yabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024.

Iyi mikino yagombaga kubera muri Ecole Belge de Kigali, ariko iza kwimurirwa muri Ecole Notre Dame des Anges i Remera.

Yabanjirijwe n’imikino yo guhatanira umwanya wa Gatatu mu byiciro byombi.

Mu Cyiciro cy’Abagore, ikipe ya Rwanda Révenue Authority Women Volleyball Club, yatsinze Ruhango Women Volleyball Club amaseti 3-1 (25-9, 25-14, 24-26, 25-8) ihita inegukana umwanya wa Gatatu.

Mu Cyiciro cy’Abagabo, ikipe ya REG Volleyball Club yatsinze Police Volleyball Club amaseti 3-1 (27-29, 25-17, 25-19, 25-23) ihita inegukana umwanya wa Gatatu.

Hahise hakurikiraho umukino wa mbere mu ya nyuma mu Bagore, maze ikipe ya Police Women Volleyball Club itsinda APR Women Volleyball Club amaseti 3-0.

Iseti ya mbere yarangiye ari 25-12, iya Kabiri irangira kuri 25-17 mu gihe iya Gatatu yarangiye ari 25-18. Ikipe y’Abashinzwe Umutekano ihita yiyongerera amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Mu gihe Police WVC yatsinda umukino wa Kabiri w’uyu munsi, yahita yegukana igikombe cya shampiyona. Mu gihe APR yo yawutsinda, hazakinwa undi wa kamarampaka.

- Advertisement -

Mu Bagabo, ikipe ya Kepler VC itozwa na Nyirimana Fidèle, yatsinze APR VC amaseti 3-1.

Iyi kipe ya Kaminuza ya Kepler, yatsinze iseti ya Mbere ku manota 25-14, iya Kabiri iyitsinda kuri 25-18, iya Gatatu iyitsindwa kuri 19-25 mu gihe iya Kane yayitsinze ku manota 25-18.

Imikino ya nyuma ya Kabiri, iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu muri Ecole Notre Dame des Anges i Remera.

Umukino wa APR WVC na Police WVC ntujya woroha
Abarebye iyi mikino babonye Volleyball yo ku rwego rwo hejuru
Kepler VC ikomeje gukora byiza ku mwaka wa yo wa mbere muri shampiyona
Umukino wa Kepler VC na APR VC wari ku rwego rwo hejuru
Prince byanze
Igisobanuro cy’ibyishimo ku muyobozi wa Kepler VC
Bamwe mu bakinnyi ba APR VC ntibyabakundiye
Ivan ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe Kepler VC ifite
Inama zatangwaga kenshi
Umuyobozi wa Kepler VC ntajya yicara ikipe ye iri gukina
Abafana ba Kepler VC bayitije izindi mbaraga
Ntibajya bacika intege
Wari umukino werekanye ko Volleyball y’u Rwanda imaze gutumbagira
APR VC yatangiye nabi
APR WVC na Police WVC na zo zerekanye umukino mwiza
Habanje imikino yo guhatanira umwanya wa Gatatu

UMUSEKE.RW