Kigali : Hagiye guterwa ibiti bisaga Miliyoni ebyiri mu rwego rwo guhangana n’ibiza

Mu Mujyi wa Kigali hagiye guterwa ibiti birenga na Miliyoni ebyiri (2,000,000) hagamijwe guhanagana n’ingaruka z’imihindagurike y’ibihe ziganjemo ibiza bitandukanye nk’ imyuzure n’inkangu bigenda byibasira uyu mujyi.

Ni mu mushinga uzamara  imyaka ibiri ( 2024-2026) wiswe “SUNCASA’ (Scaling Urban Nature-Based Solutions for Climate Adaptation in Sub-Saharan Africa) , ugamije kubaka ubushobozi bw’imijyi yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hifashishijwe ibisubizo bishingiye ku  bidukikije (Nature-based Solutions).

Muri ibyo bisubizo harimo nko gutera ibiti n’ibyatsi bifasha mu  kugabanya umuvuduko w’amazi ava ku misozi akaba ashobora guteza imyuzure mu bibaya n’ibindi bice binyuranye.

Uyu mushinga watewe inkunga na Guverinoma ya Canada, ukaba uyobowe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Iterambere rirambye, International Institute for Sustainable Development (IISD), n’ Ikigo Mpuzamahanga cy’umutungo Kamere, World Resources Institute (WRI),  ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ Ikigo cy’igihugu gishyinzwe amashyamba. Ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga muri Kigali kandi rizakorwa ku bufatanye n’indi miryango itari iya leta irimo Rwanda Young Water Professionals, Avega Agahozo, na Albertine Rift Conservation Society (ARCOS).

Ibikorwa nyiri zina by’umushinga bizibanda ku gutera  amashyamba mashya ku butaka bungana na hegitare  219, no gusazura amashyamba ari ku buso bwa hegitare 650.

Hazaterwa kandi ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitare 1.262 byiyongera ku bindi bizaterwa ku nkengero z’imigezi ndetse no gusubiranya imikokwe yagiye icika kuri za ruhurura ku buso bungana na hegitare 395.

Mu biti bizaterwa harimo ibiti bisaga 88,000 bizaterwa mu nkengero z’imihanda, mu byanya rusange n’ibizahabwa abaturage byiganjemo ibiti by’imbuto.

Urubyiruko, abagore n’abakobwa ndetse n’abafite ubumuga batekerejweho…

Umukozi w’umuryango AVEGA Agahozo, nk’umwe mu miryango izafasha ishirwa mu bikorwa ry’umushinga, Cyezimana Cleopatre, avuga ko muri uyu mushinga hazanarebwa ibyiciro byihariye birimo urubyiruko, abafite ubumuga, abagore n’abakobwa, aho bazahabwa akazi mu bikorwa by’umushinga nko gutegura pepiniyeri, gutunganya ahazaterwa , gutera ibiti no gukurikirana imikurire yabyo:

- Advertisement -

Ati “ Bizaba ari iterwa ry’ibiti no gusazura amashyamba{ …..} muri iyo mirimo itandukanye, gutegura za Pipinyeri, gutera ibyo biti n’ibindi bikorwa bitandukanye, hari imirimo imwe n’imwe abafite ubumuga babasha gukora. Aho tuzareba neza ko  mu bagenerwabikorwa b’umushinga harimo abafite ubumuga. “

Akomeza ati  “ Ntacyo twakora nanone tutareba uruhare rw’urubyiruko. Urubyiruko ruzaba ari bamwe mu bagenerwabikorwa b’ubumushinga, tumenye ko rwagize uruhare mu bikorwa by’umushinga.

 Abagore n’abakobwa mu bikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije, hari ubwo usanga basigara inyuma. Muri uyu mushinga twashyize muri gahunda ko abo bazaboneka mu bikorwa by’umushinga byose , guhera mu itangiriro kugeza usoje.”

Uturere twiyemeje guhangana n’ibiza…

Uturere twa Kicukiro , Nyarugenge na Gasabo uyu mushinga uzakoreramo, tuvuga ko uyu mushinga uziye igihe kuko uzakemura ikibazo cy’ibiza cyari cyugarije umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka mu karere ka Nyarugenge,Dusabeyezu Cesar, avuga ko uyu mushinga uzafasha kurushaho imirenge yakundaga kwibasirwa n’ibiza.

Ati “Murabizi ko dufite ikibazo kijyanye n’ibiza , umushinga uje guhangana n’ibiza muri aka Karere .Akarere ka Nyarugenge, imiterere yako kagizwe n’imisozi, harimo imisozi miremire, igize akarere ka Nyarugenge .

Ibiti tugiye gutera bizaza bije gufata ubutaka ku buryo inkangu zizagabanuka.”

Uyu avuga ko imirenge ya Kanyinya,  uwa Kigali , Mageragere ifata ibice by’icyaro yakundaga kwibasirwa n’ibiza ibonewe igisubizo.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Gasabo, Rutarindwa Alphonse, nawe ashimangira ko umushinga wa SUNCASA ugiye kuba igisubizo by’umwihariko muri aka Karere kuko kakundaga kwibasirwa n’ibiza.

Ati “Akarere kacu ka Gasabo, ni karere kamaze iminsi kibasirwa n’ibiza cyane ibikomoka ku nkangu,aho usanga ubutaka bwika , bukagenda. Rero uyu mushinga uje gusazura amashyamba  no gutera amashyamba mashya, biraza kudufasha , ubutaka bugakomera , bugafatwa n’amashyamba . Kandi  icyo twabonye ni uko harimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka. Ni ikintu rero twishimira kugira ngo kizafashe abaturage.”

Usibye kuba hazaterwa ibiti, uyu mushinga witezweho guha imirimo abaturage bangana na 17000.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka mu karere ka Nyarugenge,Dusabeyezu Cesar, avuga ko uyu mushinga uzafasha kurushaho imirenge yakundaga kwibasirwa n’ibiza.
Inzego zitandukanye ziga uko umujyi wa Kigali wahangana n’ibiza

UMUSEKE.RW