Kiyovu Sports igiye kwizihiriza Isabukuru kuri Rayon Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Kiyovu Sports yujuje imyaka 60 ivutse, yahize kwizihiriza Isabukuru y’iyo myaka kuri Rayon Sports bafitanye umukino usoza shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi, Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Urucaca rwahuje uyu mukino no kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 imaze ivutse ndetse yahize guha ibyishimo abakunzi ba yo kuri uyu munsi.

Iyi kipe yashinzwe mu 1964, ishingwa n’abari abakozi mu Mujyi wa Kigali ariko bari batuye mu cyahoze ari Byumba ari na yo mpamvu bamwe bayitirira ko yavukiye i Byumba.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, Karangwa Joseph, yavuze ko n’ubwo umwaka wabagendekeye uko batabyifuzaga ariko gutsinda mukeba, byibura bituma abakunzi b’Urucaca bamwenyura.

Yagize ati “Ubuze inda yica umugi. Iyo twagize umwaka mubi ariko byibura tugatsinda Gasenyi (Rayon Sports), biba bibaye.”

Minani Hemedi uyobora Ihuriro ry’abakunzi b’iyi kipe ku rwego rw’Igihugu, yahamagaye abakunzi ba yo ndetse abibutsa ko bakwiye kuza kwihera ijisho ibyiza byabateganyirijwe.

Uyu mukino kwinjira ni ibihumbi 3 Frw, ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 10 Frw ndetse n’ibihumbi 20 Frw muri V.VIP.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe gukorwa kuri uyu munsi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60, hari imipira yakoreshejwe izaba yambawe n’abakunzi b’iyi kipe. Ni imipira yanditseho imyaka 60 iyi kipe imaze.

- Advertisement -

Hakoreshejwe kandi umutsima ’Cake’ ugomba gukatwa ndetse na champagne igomba guturitswa mu rwego rwo kwizihiza imyaka iyi kipe yambara icyatsi n’umweru imaze ishinzwe.

Byitezwe ko kandi hagomba kuba hari benshi mu bakinnyi bakanyujijeho (legends) mu ikipe ya Kiyovu Sports barimo; Nuru Munyemana, Hassan Munyandekwe, Ashraf Munyaneza, Alam Makasi, Shyaka, Brazza Musa Karato, Ikomba Bilaga, Hassan Hirana, Amza Tuyisenge na Jean Bosco Nizeyimana

Kuva iyi kipe yo ku Mumena yashingwa, mu bikombe bikinirwa mu Rwanda bitanga itike yo gukina imikino Nyafurika, yegukanye ibikombe Bitatu by’Amahoro, birimo icyo mu 1975, 1984 n’icyo mu 1985.

Kiyovu Sports kandi ifite ibikombe bitandatu bya shampiyona yegukanye mu 1969, 1971, 1989, 1983, 1992 ndetse no mu 1993.

Umukino ubanza amakipe yombi yaguye miswi ku gitego 1-1
Ni umukino wahujwe no Kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 Urucaca rumaze ruvutse
Kiyovu Sports imaze imyaka 60 ivutse

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW