Biciye mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba Kiyovu Sports, Nkurunziza David yatorewe kuba Perezida w’iyi kipe nyuma y’ubwegure bw’ubuyobozi bwariho.
Komite Nyobozi nshya yatowe ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024, kuri Chez Lando i Remera, mu Nteko Rusange Idasanzwe yari yatumiwemo abanyamuryango bose ba Kiyovu Sports, aho ku murongo w’ibyigwa harimo “kuvugurura amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere no kuzuza imyanya.”
Mbere y’aya matora, abayobozi barimo Mbonyumuvunyi Karim na Muhire Jean Claude wari Visi Perezida wa Kabiri, babanje kwegura mu nshingano bari bafite.
Nyuma yo kwegura ni bwo hatowe Nkurunziza David nka Perezida mushya w’iyi kipe. Uyu mugabo wari umaze iminsi aba hafi ubuyobozi bw’ikipe, yaba mu buryo bw’amikoro n’ibitekerezo, yahigitse Hakizimana Ally bari bahanganiye uyu mwanya.
Akimara gutorwa, Nkurunziza David yavuze ko aje gufasha iyi kipe kongera guhuza imbaraga kugira ngo ibe yakwegukana igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.
David yavuze ko abakunzi b’Urucaca bagiye kongera kwishima nyuma y’igihe kinini bari mu gahinda.
Visi Perezida wa mbere yabaye Karangwa Joseph wayoboraga Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports nyuma yo kugira amajwi 88 kuri 89, mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Mbarushimana Ally.
Mu bandi bagize Komite Nyobozi nshya barimo abari basanzwe muri Komite yatowe muri Nyakanga 2023 batigeze bahinduka. Abo ni Umunyamabanga w’ikipe wakomeje kuba Karangwa Jeannine, umunyamategeko wakomeje kuba Me Mugabe Fidéle ndetse n’Umucungamutungo wakomeje kuba Makuta Robert.
Iyi Komite Nyobozi nshya yatowe ifite akazi gakomeye ko kongera kubaka Urucaca rutajegajega bahereye ku kwishyura ibirarane by’arenga miliyoni 50 Frw babereyemo abakinnyi batandukanye birukanye mu buryo budakurikije amategeko, byanatumye kuri ubu batemerewe kugira umukinnyi uwo ari we wese basinyisha, nyuma yo guhanwa na FIFA.
- Advertisement -
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW