Liverpool yatangaje umusimbura wa Klopp

Ikipe ya Liverpool yamaze gutangaza ko umutoza w’Umuholandi , Arne Slot watozaga Feyenoord, nk’umusimbura wa Jurgen Klopp, guhera tariki ya 1 Kamena.

Iyi kipe yatangaje aya makuru binyuze mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo.

Iti “Dutangaje ko Arne Slot yamaze kwemera kutubera umutoza mukuru, akaba azatangira akazi ku mugaragaro guhera tariki ya 1 Kamena 2024, bijyanye  n’uruhushya rwe rumwemerera gukorera mu Bwongereza.”

Uyu mutoza w’imyaka 45 azatoza The Reds mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 nyuma y’aho Liverpool yumvikaniye n’ikipe ye ya Feyenoord yo mu Buholandi ikamurekura.

Arne Slot ni umutoza wari umaze kwigaragaza mu mupira wo mu Buholandi kuko yatwaranye na Feyenoord Igikombe cya Shampiyona cy’umwaka ushize, ndetse anatwarana na yo Igikombe cy’Igihugu muri uyu mwaka w’imikino. Slot kandi yagejeje iyi kipe ku mukino wa nyuma wa Conference League mu mwaka wa 2022.

Mu kiganiro Arne Slot yagiranye n’abanyamakuru ba Feyenoord FC, yasezeye kuri iki kipe yagiriyemo ibihe byiza agira ati “Mu by’ukuri ntibyoroshye kwanzura gutandukana n’ikipe wagiriyemo ibihe byiza kandi wakoraniyemo n’abantu benshi batangaje.”

Yakomeje agira ati “Ariko nk’umu-sportif, biragoye kwirengagiza amahirwe yo kuba umutoza mukuru muri ‘Premier League’, muri imwe mu makipe meza ku Isi. Ndashimira Feyenoord ku bushake bagaragaje mu byo twakoranye ngo ibi bibe [ajye muri Liverpool].”

Umwaka ushize Feyenoord yashoboye kumvisha uyu mutoza kugumana na yo, ubwo yifuzwaga na Tottenham, ariko kuri iyi nshuro bemeye ubusabe bwe bwo kumureka akajya muri Liverpool.

Jurgen Klopp asimbuye, yasezeweho ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi nyuma y’umukino usoza shampiyona batsinzemo Wolves ibitego 2-0.

- Advertisement -

Mu mwaka utaha w’imikino, ikipe ya Liverpool izakina imikino ya UEFA Champions League nyuma yo gusoreza shampiyona ku mwanya wa gatatu n’amanota 82.

Liverpool yatangaje Arne Slot nk’umutoza mushya w’iyi kipe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW