Mu Rwanda hagiye gushingwa Kaminuza yigisha Abajenerali

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Juvenal Marizamunda

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yatangaje ko hari umushinga wo kubaka Kaminuza ya gisirikare izaba irimo n’ishuri rifite ubushobozi n’umwihariko wo kwakira no kwigisha abasirikare kugeza ku ipeti rya Jenerali.

Byagarutsweho kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024 ubwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yari mu gikorwa cyo kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda.

Ni mu rwego rwo gushyiraho ibirimo icyiciro cy’Ingabo zishinzwe Ubuzima, Umugaba Mukuru Wungirije, n’ishami rishinzwe Ububanyi n’ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko mu Rwanda hasanzwe amashuri menshi ya Gisirikare ko ariko ari ku rwego rwa Kaminuza ari Ishuri rya Gako rizwi nka Rwanda Military Academy, n’Ishuri rya Nyakinama rishobora kwigisha abasikare bo mu rwego rw’Abofisiye bakuru barimo ba ‘Major’, Lt Colonel na ba Colonel iyo bikabije.

Ati” Tugiye kuzashyiraho n’ikindi cyiciro cy’Ishuri cyitwa National Defense College gifata guhera kuri ba Colonel kuzamuka n’Aba- Général.”

Minisitiri w’Ingabo yavuze ko kugeza ubu Dipolome zitangwa nizo Kolege za Gisirikare zitangwa na Kaminuza y’u Rwanda, UR, ko ariko National Defense College nimara kujyaho izahuza izo Kolege n’ibindi bigo bizajyamo birimo igikora ubushakashatsi n’igitanga amasomo yo kubungabunga Amahoro, Rwanda Peace Academy, ko kandi bizaba biri muri iyo Kaminuza ya Gisirikare.

Ati” Nitumara gushyiraho iyo Kolege ya National Defense College ikizakurikiraho ni ugukora inzira yo gusaba ibyangombwa kugira ngo Dipolome zizajya zitangwa ntizigatangwe munsi ya UR, zijye zitangwa na National Defense College.”

Muri Werurwe 2024, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko amavugururwa ari gukorwa muri RDF agamije kunoza imiyoborere yayo kugira ngo izabashe kunoza neza inshingano ifite zo kurinda umutekano.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -