Muhanga: Hari abavuga ko agakingirizo “kabishya” imibonano mpuzabitsina

Ubuhamya bwatanzwe n’Indangamirwa (abakora uburaya) mu Karere ka Muhanga, bavuga ko hari bamwe mu bagabo badakozwa ibyo kwambara agakingirizo, bakitwaza ko bitaryoshya imibonano mpuzabitsina.

Ibi babivuze mu nama yahuje bakora Uburaya, abagabo baryamana na bagenzi babo abandi n’Umuryango Nyarwanda ufasha abahuye n’ikibazo cyo kwandura virusi itera SIDA.

Mu buhamya abakora uburaya batanze bavuga ko babangamiwe na bamwe mu bagabo badakoresha akangirizo bagashyira imbere inyungu y’amafaranga, babasaba kugakoresha bakavuga ko ukambaye adashimisha umubiri nk’uko bisanzwe.

Umwe mu Ndangamirwa tutifuje kugaragaza isura n’amazina bye, yabwiye UMUSEKE ko hari ibiganiro babanza gukorana n’umukiliya ushaka gukora imibonano nawe.

Avuga ko amusobanurira ibyiza byo gukoresha agakingirizo ndetse n’ingaruka bigira ku batagakoresheje kugira ngo amahitamo afata abe ashingiye ku byo baganiriye.

Ati “Hari ababyumva bakagakoresha abandi bakanga, bakavuga ko babaha ikiguzi cy’amafaranga menshi.”

Uyu mugore avuga ko hari ubwo batumvikana n’uwanze gukoresha agakingirizo bagatandukana kubera iyo mpamvu.

Ati “Hari umugabo uza ntashake gukoresha agakingirizo iyo utarebye kure, uhakura ubwandu cyangwa ukabwongerera umukiliya usanzwe abufite byose bisaba gushishoza.”

Yavuze ko abo badakoresha agakingirizo baba bashaka kwanduza uwo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina.

- Advertisement -

Umukozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha abafite Virusi itera SIDA(National Association for Supporting People Living with HIV/AIDS), Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bisa no kwiyahura.

Asobanura ko ababikora bashobora guhuriramo na Virusi itera SIDA cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati “Ndagira Inama abishobora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kubireka kuko abananiwe kwifata bagomba gukoresha agakingirizo.”

Uyu Muryango Nyarwanda ufasha abahuye n’ikibazo cyo kwandura Virusi itera SIDA, uvuga ko hejuru ya 35% by’abakora Uburaya mu Rwanda bafite Virusi itera SIDA.

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yamaze kurenza zimwe mu ntego Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rushinzwe kurwanya SIDA(UNAIDS) ryihaye yo kugeza serivisi z’ubuvuzi ku bafite Virusi itera SIDA mu mwaka wa 2020.

Nizeyimana Jean Marie Vianney agereranya abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye nko kwiyahura.
Abakora uburaya bavuga ko hari abagabo badakozwa agakingirizo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.