Bamwe mu batuye Akagari ka Sholi, Umurenge wa Cyeza baravuga ko imyaka isaga 100 bamaze batuye muri ako gace, batigeze bagira amahirwe yo kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi, ubu ngo nibwo bayabonye.
Akagari ka Sholi gaherereye mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga.
Abagatuye bavuga ko kuva kuri ba Sekuruza ukageza ku rubyaro ruhari ubu aribwo bagicana umuriro w’amashanyarazi mu nzu zabo.
Mbarushimana Adrien wo mu Mudugudu wa Cyibumba avuga ko we na Se umubyara ndetse na Sekuru ariho bavukiye, akavuga ko mu myaka irenga 100 bahamaze bacanaga amatadowa .
Ati “Mbere tutarahabwa umuriro twatahaga kare tukaryama kare, ubu nta kibazo cy’umwijima dufite.”
Mbarushimana avuga ko umuriro awubonye ageze ku myaka 60 y’amavuko.
Perezidanti wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi, Mukakarangwa Marthe avuga ko imashini bakoreshaga batunganya kawa yagendwagaho na miliyoni zisaga 10 mu mwaka.
Ati “Ukwezi gushize twishyuye REG ibihumbi 50 by’u Rwanda murumva ikinyuranyo.”
Mukakarangwa avuga ko ashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame watekereje kubagezaho Umuriro w’amashanyarazi.
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko begereje abaturage umuriro bashingiye ku Midugudu yo mu Mirenge y’icyaro itari iwufite.
Ati “Hari igihe mu Murenge haba hari umuriro w’amashanyarazi, ariko uwo Murenge ufite Imidugudu myinshi itawufite niyo twahereyeho.”
Kayitare avuga ko nibongera kubona ubushobozi mu cyiciro cya kabiri bazaha abacikanywe kuko hari aho bamaze kugeza ibikoresho.
Ati “Turacyafite akazi ko kwegereza abaturage bacu ibikorwaremezo cyane ku batuye mu bice bya Ndiza.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Umurenge wa Kibangu, Nyabinoni, na Rongi niyo Mirenge igifite hmubare munini w’abaturage badafite amashanyarazi.
Meya Kayitare akavuga ko intego bafite mbere y’uko uyu mwaka w’Ingengo y’Imali usoza, abazaba bafite umuriro w’amashanyarazi bazaba bageze kuri 75%.
MUHIZIELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga