Muhanga: Ingabo z’u Rwanda zirimo kuvura abaturage ku buntu

Itsinda ry’abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ryazinduwe no kunganira Ibitaro bya Kabgayi muri gahunda yo kuvura abaturage ku buntu.

Ni itsinda rigizwe n’inzobere z’abaganga batangiye kuvura abarwayi mu Bitaro bya Kabgayi bakazamara ibyumweru bitatu muri aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline watangije iyi gahunda ku mugaragaro, avuga ko ikigamijwe ari ukwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Akavuga ko kwizihiza iyo sabukuru Ingabo zahisemo kwifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye byo kubaha serivisi z’ubuvuzi.

Ati “Kwifatanya n’abaturage muri iyi sabukuru ni uguha abaturage serivisi nziza z’Ubuvuzi, kubaka imihanda, kuboroza no kubakira bamwe muri bo batishoboye.”

Kayitare avuga ko serivisi z’ubuvuzi i Muhanga arizo bahisemo kwegereza abaturage muri ibi byumweru bitatu.

Yavuze ko bagiye kwibanda ku ndwara z’umubiri, iz’ubuhumekero, iz’uruhu, abakeneye kubagwa ndetse n’izindi nyinshi zikunze kwibasira abaturage.

Ati “ Akarusho ni uko nta kiguzi umuturage ushaka kwivuza asabwa, kuko serivisi zose ingabo zibaha ari ubuntu.”

Mukangangu Asterie wo mu Karere ka Ruhango, avuga ko yakoze impanuka y’imodoka mu myaka 8 ishize umutsi wo mu muhogo bateye urushinge icyo gihe harabyimba ku buryo gusohora ijwi no gufungura bimugora.

- Advertisement -

Ati “Nabanje gutekereza ko ari ikintu cyoroshye ariko uko imyaka igenda isimburana birarushaho gukomera.”

Mukangangu avuga ko abaganga nibamusaba kubagwa azabyemera atazuyaje kuko aribyo yifuza.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko umubare w’abo bakiraga warutaga ubwinshi abaganga akavuga ko kuba babonye ababunganira ari ibyo kwishimira.

Ati “Aba bose baradufasha gutanga serivisi nziza kandi yihuse ku bantu benshi.”

Dr. Muvunyi avuga ko serivisi z’ubuvuzi Ingabo zigiye gutanga zigabanya n’umubare w’abarwayi bajyaga bohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).

Inzobere z’abaganga mu Ngabo z’Igihugu ndetse n’izoherejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri ibi byumweru bitatu barakorera iKabgayi, mu Kigo Nderabuzima cya Rugendabari ndetse no mu Bitaro by’Akarere bya Nyabikenke.

Umuyobozi wa Brigade ya 401, Lt. Col Gaston atangiza ku mugaragaro serivisi z’Ubuvuzi
Mukangangu yaje kwivuza uburwayi bwatewe n’impanuka y’imodoka yakoze mu myaka 8 ishize.
Abaturage baje kwivuza uburwayi butandukanye

Meya Kayitare avuga ko itsinda ry’abaganga rizamara ibyumweru bitatu baha abaturage serivisi nziza

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW i Muhanga.