Musanze: Bane mu biyise “Ibihazi” batawe muri yombi

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

Insoresore zizwi ku izina ry’ibihazi’ bo mu Murenge wa Shingiro, mu karere ka Musanze , zakoreraga ibikorwa by’urugomo rwo gukubita no kwambura abaturage ibyabo, bane batawe muri yombi abandi batatu baratoroka ubu bakaba bagishakishwa na polisi ku bufatanye n’abaturage.

Ibi bibaye nyuma yaho mu ijoro ryo kuwa 11 Gicurasi 2024, mu Mudugudu wa Cyimbazi, mu Kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro ,izi nsoresore zitangiriye abaturage bagera kuri batandatu, zirabakubita ,zirabakOmeretsa, zigamije kubambura ibyo bari bafite.

Bivugwa ko izo nsoresore zaje ziturutse muri santere izwi nko kwa “Kanani”.

Umwe mu bakomerekejwe n’ibi bihazi yabwiye UMUSEKE ati “Nagiye kubona mbona hari umusore uje afite ibiti bibiri aba ankubise inkoni mu rubavu, ubwo izo nsoresore zikomeza gutera amabuye menshi. Bariya bahungu bakomeje kuturembya”

Akomeza ati “Ikindi bahora bidegembya ubuyobozi bubarebera, kuko baherutse gukubita na Gitifu w’Akagari. Icyo dusaba ni ukugira ngo umutekano wacu uboneke kugira ngo batazagaruka, babahane cyane by’intangarugero.”

Undi witwa Sibomana Theoneste nawe ati”Narindi muri santere ya hano tubona umwana arimo kurira atubwira ko bamwatse telefone, turamwegera atwereka abayimwatse, turayibaka tugira ngo birarangiye, baba bahamagaye abandi kiba igikundi kinini; bashaka kurwana, bazana imipanga, inkoni n’ amashoka , baza barimo gukubita uwo babonye wese turiruka dukizwa n’amaguru”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko bamwe muri izo nsoresore batawe muri yombi ndetse ngo abandi bakomeje gushakishwa.

Yagize ati ” Abo basore hafashwe 4 muribo abandi 3 barimo gushakishwa ku bufatanye bwa polisi n’abaturage abacitse nabo barafatwa mu gihe cya vuba.”

Asoza aha ubutumwa  abaturage bwo gutangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba, anabasaba kwirinda ibyo kuvuga ngo  ’siniteranye’, bagaragaza abanyabyaha kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

- Advertisement -

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE.RW/MUSANZE