Musanze: Umukecuru  yasanzwe mu nzu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

Umukecuru witwa Nyirabirori Therese w’imyaka 76 y’amavuko wo mu Murenge wa Shingiro, mu Kagari ka Kibuguzo mu Karere ka Musanze yasanzwe mu nzu yapfuye aho bikekwa ko yiyahuye akoresheje umuti wa kiyoda.

Byamenyekanye ahagana saa yine za mu gitondo cyo kuwa 26 Gicurasi 2024, aho bamusanze mu nzu yamaze kunywa uyu muti bihutira kumujyana ku kigo Nderabuzima cya Shingiro agezeyo  ahita ashiramo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera bikekwa ko yiyahuye gusa ngo icyabimuteye ntikiramenyekana haracyakorwa iperereza.

Yagize ati ”  Yego nibyo byabaye saa yine za mu gitondo ( 10:00hrs )uyu nyakwigendera yitwa Nyirabirori Therese w’imyaka 76, bivugwa ko yiyahuye ,icyabimuteye ntikiramenyekana haracyakorwa iperereza n’icyo yakoresheje yiyahura .”

SP Mwiseneza akomeza agira inama abaturage yo kutihererana ibibazo ahubwo bakwiye kujya begera ubuyobozi bukabibafashamo no gutangira amakuru ku gihe ku bafite ibibazo kugira ngo babafashe.

Ati ” Ubutumwa duha abaturage ni uko bagomba gutangira amakuru ku gihe ku bantu bafite ibibazo bagafashwa, bakagirwa inama.”

Akomeza ati “Abaturage barasabwa kwirinda kwihererana ibibazo bafite, bakagera aho bafata icyemezo cyo kwiyahura ahubwo bakwiye kujya begera ubuyobozi bakabumenyesha ibibazo byabo bigashakirwa ibisubizo.”

Amakuru ava mu baturage avuga ko kwiyahura k’uyu mukecuru bishobora kuba byaratewe n’uburwayi yari afite bukomeye bikekwa ko bwari bwaramuteye kwiheba agahitamo kwiyambura ubuzima.

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

- Advertisement -

UMUSEKE.RW/ MUSANZE