Mwarakoze! Kylian Mbappé yasezeye PSG

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa akaba na rutahizamu wa Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Kylian Mbappé yashimiye iyi kipe yamuzamuriye izina ndetse asezera ku bakunzi ba yo bamubaye hafi mu myaka irindwi yari ayimazemo.

Uyu musore w’imyaka 24 yakomeje kugaragaza ko yifuza kuzakinira ikipe ya Real Madrid afata nk’ikipe y’inzozi ze.

Kylian Mbappé wanze kongera amasezerano mu kipe ya PSG, yashyize ahamya ko atazakomezanya na yo mu mwaka utaha w’imikino ndetse atangaza ko umukino we wa nyuma muri iyi kipe, azawukina ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi ubwo iyi kipe izaba yakiriye Toulouse i Parc de Prince Saa Tatu z’ijoro.

Mu kiganiro yakoze, Mbappé yashimiye abatoza bose babanye muri iyi kipe, ashimira bagenzi be, ashimira abayobozi ba Siporo bose b’iyi kipe ndetse ashimira ubuyobozi bwa yo.

Yavuze ko byari iby’agaciro gakomeye gukinira ikipe y’igihangange mu Bufaransa ndetse no ku Isi ariko nanone avuga ko igihe kigeze ngo ajye kureba uko n’ahandi bigenda.

Ibinyamakuru bikomeye mu Bufaransa, bivuga ko uyu musore bivugwa ko yamaze gusinyira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.

Mu mikino 306 yakiniye iyi kipe mu myaka irindwi ayimazemo, Mbappe yatsinze ibitego birenga 255, atanga imipira yavuyemo ibindi bitego (assists) 108.

Mbappé yari inkingi ya mwamba muri PSG
Ni n’umwe mu bafatiye runini u Bufaransa
Avuga ko azahora ashimira PSG yamugize uwo ari we

UMUSEKE.RW