Netanyahu yihanangirije Urukiko rwa ICC

Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, yihanangirije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ko niruramuka rutangaje impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru ba Israël, ruzaba rwiteye icyasha.

Ibi Minisitiri w’Intebe wa Israël, Netanyahu yabitangaje ku ya 5 Gicurasi 2024 mu ijambo yavugiwe kuri Televiziyo.

Uyu mutegetsi yavuze ko Urukiko rwa ICC ruramutse rutangaje impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru ba Israël muri Politike na Gisirikare kubera ibibera muri Gaza, rwaba rwirengagije impamvu rwatumye rubaho.

Ati” ICC yabayeho kubera Jenoside yakorewe Abayahudi ( Holocaust), ntikwiriye kwirengangiza ishingiro ry’uko Israël ikwiriye kwirengera.”

Yongeraho ati ” Israël nihatirizwa gusigara yonyine, tuzasigara twenyine , kandi dukomeze duhangane n’abanzi bacu kugeza dutsinze.”

Kuva mu Kwakira 2023, Israël yatangije intambara yiswe iyo guhora kuri Palestine mu Ntara ya Gaza, nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas bari binjiye muri Israël bagashimuta abaturage abandi bakicwa.

Muri Gashyantare, Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan, yatangaje ko ibiro bye biri gukurikirana ibibera muri Gaza ko kandi hazakorwa iperereza ku byaha by’intambara bihakorerwa.

Ibi byahujwe n’uko hari ibihugu birimo nka Afurika y’Epfo byasabye ko abayobozi ba Israël bayobowe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu bazagezwa mu butabera bagashinjwa ibibera muri Palestine.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -