Umusaza yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we yarishwe

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Nyamasheke: Umusaza wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero, yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we yapfuye, bacagaguye umubiri we.

Umusaza w’imyakaka 67 y’amavuko witwa Munyeshya Gratien w’imyaka 67, yari uwo mu mudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke.

Uyu musaza yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we witwa Barinda Oscar, bigakekwa ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa se kuko yahise aburirwa irengero.

Amakuru atangwa n’abaturanyi babo avuga ko uyu musaza yavuye iwe ku wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2024, agiye kureba amatungo ye arimo inka n’ingurube, ari mu biraro aho ayororeye hafi y’urugo rw’umuhungu we.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko  uyu musaza yajyaga abuza uyu muhungu kugurisha imitungo irimo n’inzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Kanyogote Cyimana Juvenal, yahamirije UMUSEKE  ko byabaye,  icyakora ukekwa akaba agishakishwa.

Ati “Nibyo byabaye, birakekwako ari umuhungu we wabikoze, baracyari mu iperereza ,aracyashakishwa .Bagiranye amakimbirane ashingiye ku mitungo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, Yagiye ahabereye ibyago mu mubutumwa ya tanze yasabye abaturage kwihangana gutangira amakuru ku gihe no kwirinda amakimirane ashingiye ku mitungo.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI

- Advertisement -