Umuvandimwe wa Kajuga Robert “wari ukuriye Interahamwe” yashinje Bomboko

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nkunduwimye Emmanuel bita Bomboko ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, mu gihugu cy'Ububiligi

Mu rubanza rw’Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko, ruri kubera i Bruxelles umwe mu batangabuhamya ni uwo mu muryango wa  Kajuga Robert  wari Peresida w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu.

Bomboko ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvandimwe wa Kajuga mu buhamya yagarutseho ni uko murumuna we mu gihe cya Jenoside ngo yagendanaga na Bomboko, ibyo yakoze byose bari kumwe.

Yavuze ko yaje gutungurwa no guhura na Bomboko muri Rwanda Day.

Umutangabuhamya wumviswe yabaga mu ishyaka rya PL (Parti Liberal), dore ko ari n’uwo mu muryango wa Kajuga Robert wari Perezida w’Interahamwe. Avuga ko yari mu bwoko bw’Abatutsi bahigwaga.

Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024, ubwo yatangaga ubuhamya mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko, yasobanuye ko umuvandimwe we Kajuga Robert yari Interehamwe izwi cyane, kuko yari na Peresida wazo.

Ikindi ngo azi ko umuvandimwe we yagendanaga na Bomboko mu bikorwa byose bakoraga, babaga bari kumwe. Nyuma ngo yaje gutungurwa no kubona Bomboko muri Rwanda Day, ibintu we atiyumvishaga kuko ngo na we yari aziko ari Interahamwe ruharwa nk’umuvandimwe we.

Umutangabuhamya yabajijwe niba yari asanzwe azi Bomboko, niba kandi yarigeze ababonana na Kajuga Robert.

Asubiza agira ati “Ese mbere ya 06/04/94, Kajuga Robert yari asanzwe aziranye na Bomboko?  Bari basanzwe baziranye rwose.”

- Advertisement -

Umucamanza ati “Watubwira imyitwarire ya Bomboko niba wari umuzi?” Undi asubiza yari umuntu usanzwe aganira, ariko indyarya, ntawamenyaga icyo atekereza.

Ati “Nabonaga ari umuntu utuje, umeze neza. Aho yashakaga kujya hose cyane cyane mu bice bya Nyamirambo nta kibazo yahajyaga yemye.”

Yakomeje abazwa nyuma ya jenocide niba yarigeze yongera kubona Bomboko. Watubwiye ko muri Rwanda day wabonye Bomboko bikagutangaza, watubwira icyagutangaje?

Umutangabuhamya ati “Nk’uko nabibabwiye ntabwo nigeze mbona Bomboko ari wenyine, atari kumwe na Kajuga Robert. Muri 2019, naramubonye birantangaza kuko siniyumvishaga ukuntu uwo muntu wavugwaga mu Nterahamwe, ari aho, twarasuhuzanyije birantangaza, ariko nkanibaza ukuntu ari aho.”

Werallas Gasamagera na we yatanze ubuhamya

Undi mutangabuhamya wavuze kuri uyu munsi ni Wellars Gasamagera na we wagaragaje ko kugira ngo barokore abana be umunani yagombye kubaha amafaraga.

Kuri buri mwana ngo yatanze amafaranga ibihumbi 100 bivuze ko yishyuye ibihumbi 800 y’icyo gihe kugira ngo yemere  korokora abana be bari muri Hotel des Mille Collines.

Yasobanuye ko nyuma y’iraswa ry’indege ya Habyarimana Juvénal tariki ya 6 Mata 1994, abasirikare ba Leta (Ex-FAR) n’Interahamwe batangiye kugendagenda mu rugo rwe hafi ya Stade ya Nyamirambo, babatera ubwoba, babateguza ko bazabica.

Muri ibyo bihe, nk’uko yabisobanuye, bagiye kwihisha mu rugo rw’umudipolomate w’Umunya-Libya wari utuye i Nyamirambo, wari inshuti ya Gasamagera cyane ko yakoreye muri Ambasade y’iki gihugu.

Nyuma y’ibyumweru bitatu ngo ni bwo bavanwe i Nyamirambo n’abarimo Kajuga Robert wari Perezida w’Interahamwe, Rutaganda George wari Visi Perezida w’Interahamwe, na Bomboko wari ufite igaraje rikomeye i Kigali; babajyana muri Hôtel des Mille Collines.

Yagize ati “Twagombye kwishyura amafaranga kugira ngo tuhave. Twagiye mu biciro, babanza kuduca amafaranga ibihumbi 200 buri muntu. Twari umunani ariko twemeranya ko buri muntu yishyurirwa ibihumbi 100Frw.”

Perezida w’iburanisha yabajije uyu mutangabuhamya abishyuje umuryango we ibihumbi 100 Frw kuri buri muntu. Gasamagera asubiza ati “Ni benshi ariko harimo Kajuga, George Rutaganda na Emmanuel Nkunduwimye.”

Nkunduwimye Emmanuel Bomboko yatangiye kubaranishwa n’Urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi tariki 08 Mata 2024, bikaba biteganyijwe ko urubanza rwe ruzapfundikirwa tariki 07 Kamena 2024.

Hazumvwa abatangabuhamya bakabakaba 100; barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abo bafitanye isano, abafashwe ku ngufu ndetse hazumvwa inzobere ku mateka y’u Rwanda.

UWIMANA Joseline/UMUSEKE.RW