Cornerstone yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Korali zikomeye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Korali Conerstone ikorera umurimo w’Imana mu itorero  ry’Ababatisita mu Rwanda (UEBR) Paruwasi ya Kigali yateguye Igitaramo izanamurikamo Umuzingo w’indirimbo.

Ni igitarano yatumiyemo Gisubizo Ministries, Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge na Voice of Angels.

Julien Dushimimana, Umuyobozi wa Korali Cornerstone avuga ko iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, kikazabera mu Ihema rinini rya Camp Kigali.

Uyu muyobozi yatangaje ko buri muntu wese wifuza kwinjira muri iki gitaramo ahawe ikaze kuko bizaba ari Ubuntu.

Korali ya Conerstone yatangiye 2014 itangirana abaririmbyi 25 ubu bamaze kuba abaririmbyi 80 b’ingeri zose.

Iyi Korali imaze gukora ingendo z’ivugabutumwa n”ibitarane bitandukanye mumujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye.

Album izamurikwa ni iya mbere izaba igizwe n’indirimbo 6 z’ amajwi n”amashusho kdi hazabaho n’igikorwa cyo gufata andi majwi n’amashusho ( Live Recording) ya Album ya kabiri nkuko Umuyobozi w’iyi Korali Julien Dushimimana abitangaza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE RW

- Advertisement -