Abagana inzu zicumbikira abantu bahinduye imyumvire ku gakingirizo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bamwe mubakira abantu muri hoteli n’amacumbi bagaragaza ko imyumvire igenda ihinduka ku ikoreshwa ry’agakingirizo ku bakiliya babo, ibihabanye na mbere aho bamwe bafataga agakingirizo nk’ikizira abandi bakavuga ko gakurura ubusambanyi.
Ni ibyagaragajwe mu bugenzuzi bw’iminsi ibiri mu Mujyi wa Kigali bwakozwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, ku bufatanye na RBC, AHF Rwanda n’izindi nzego zitandukanye.
Ni ubugenzuzi bwari bugamije kureba ko amahoteli n’amacumbi aciriritse n’aho abantu bidagadurira haboneka udukingirizo mu buryo bworoshye, ni mu rwego rwo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.
Bamwe mu batanga izo serivisi basabye inzego z’ubuzima kuborohereza kubona udukingirizo kuko hari ubwo tubashirana, bikaba ngombwa ko bajya kudushaka mu masaha akuze y’ijoro, ibibatera guhendwa.
Bagaragaza kandi ko imyumvire yazamutse ku ikoreshwa ry’agakingirizo kuko hari bamwe mu baza bakizaniye cyangwa aho katari mu cyumba bakagasaba nta rwikekwe.
Gusa ngo hari abandi bagifite imyumvire iri hasi, basanga agakingirizo mu cyumba cyangwa kuri’ reception’ bagahita bakora ikimenyetso cy’umusaraba.
Umwe mu bakira abakiliya muri Motel iherereye mu Karere ka Gasabo aganira na UMUSEKE yavuze ko muri serivisi batanga n’agakingirizo kaba karimo.
Avuga ko hari udukingirizo bahabwa n’inzego z’ubuzima n’abo bakadutangira ubuntu, hakaba n’utwo bagurisha bitewe n’ubwoko umukiliya yifuza.
Ati ” Urebye abantu bahinduye imyumvire ku ikoreshwa ry’agakingirizo n’ubwo hari abakitarutsa, iyo umuntu aje aha iwacu, tumubaza niba agashaka tukakamuha nta kibazo.”
Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF Rwanda, mu gusoza icyumweru cy’ubuzima mu PSF, yavuze ko aho basuye basanze bitwararika agakingirizo ku kigero cya 90%, ibishimangira ko imyumvire igenda ihinduka.
Ati ” Twarebye aho bigenda neza n’aho bidashyirwa mu bikorwa kugira ngo turinde ubuzima bw’abantu, kurinda akato, kurinda ihezwa, abantu bagakora bari mu bwisanzure.”
Rusanganwa yavuze ko Virusi itera SIDA igira ingaruka mbi mu iterambere ry’abikorera, akaba ariyo mpamvu bashyize imbaraga mu kugenzura ibikorwa by’abikorera kugira ngo barinde ubuzima bw’Abaturarwanda.
Ati ” Twabasabye kujya bashyira agakingirizo ahantu hafi ku buryo ugakeneye atarinda guhamagara ngo agahabwe. Mbese bikaba umuco, ntihabeho kugira isoni zo kwaka agakingirizo.”
Nteziryayo Narcisse ushinzwe gahunda y’ikumira muri AHF-Rwanda, yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kumva ko uburyo bwizewe bwo kwirinda virusi itera SIDA ari ugukoresha agakingirizo.
Yavuze ko badahwema kugira inama abatanga serivisi zo gucumbikira abantu gushyiraho aho umuntu wese yakura agakingirizo ntawumuciriye urubanza.
Yagaragaje ko ingamba zitandukanye zashyizweho na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye zafashije kuguma kuri 3% by’abantu bafite ubwandu bwa SIDA mu Rwanda mu gihe hari ibindi bihugu usanga bikiri hejuru ya 10%.
Ati ” Dukomeje kwirinda kwandura no kwanduza abandi rero, SIDA yazaba amateka mu myaka iri imbere.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Basile Ikuzo yavuze ko gukoresha agakingirizo aribwo buryo bwa mbere bwizewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA.
Agakingirizo kandi karinda inda zitateganyijwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Dr Ikuzo yavuze ko hari amahoteli n’izindi nzu zicumbikira abantu basanze bakurikiza amabwiriza bahawe ndetse n’abakomeje kwinangira ku ikoreshwa ry’agakingirizo.
Ati ” Dukeneye ko bijya mu bisabwa, niba ushinze Lodge cyangwa Hoteli bikaba mu bisabwa ugomba kuzuza, twaje gusanga abagomba kubidufashamo ari RDB.”
Umuryango AHF Rwanda, buri mwaka utanga udukingirizo turi hagati ya miliyoni enye n’eshanu, ni mu gihe Igihugu cyo cyinjiza miliyoni 30 z’udukingirizo buri mwaka.
Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF Rwanda
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Basile Ikuzo
Nteziryayo Narcisse ushinzwe gahunda y’ikumira muri AHF-Rwanda
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW