Inkuru y’umusore na se mu murima w’ibijumba yarangiye nabi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza mu ibara ry'umutuku

Nyanza: Umusore wo mu murenge wa Rwabicuma wibana mu nzu ya wenyine, arakekwaho kwica se bapfuye ibijumba.

Nyakwigendera ni umusaza w’imyaka 64 yitwa Ndagijimana Elimereck, yari atuye mu mudugudu wa Ndago, mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko ku wa 11 Gicurasi 2024 ahagana saa mbiri z’ijoro (20h00), umusaza yasanze umuhungu we witwa Murwanashyaka Ernest w’imyaka 42 arimo amukurira ibijumba.

Umusaza ngo yatangiye kumutera amabuye ngo areke gukura ibyo bijumba.

Murwanashyaka Ernest na we nibwo yateye se ibu (aritera umubyeyi we ) mu mutwe ahita yitura hasi, bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nyarusange.

Ahageze na bo bamwohereje ku bitaro bya Nyanza, arwarizwayo none ubu niho yapfiriye nk’uko umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yabibwiye UMUSEKE.

Yagize ati “Bahoraga bakimbirana hagati yabo kuko umuhungu yibana akamera nk’userereza se.”

Hari amakuru avuga ko uriya muhungu yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Uriya muyobozi wo muri kariya gace, yavuze ko yakoraga ibikorwa bishobora kuba byagaragaza ko arwaye, ariko nta muganga wemeje ubwo burwayi.

- Advertisement -

Uriya muhungu yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Nyakwigendera asize umugore n’abana batanu, naho umurambo we wari ukiri ku bitaro i Nyanza hakorwa iyi nkuru.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza