Hasojwe irushanwa ryateguwe na KESA (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo hasozwaga irushanwa ryateguwe na Kigali Elites Sports Academy (KESA) ifatanyije n’Umuryango “Cornestone Rwanda” mu mukino wa Karate mu gice cya Shotokan Kata na Wado-Ryu Kata, Buguze Félix na Gusenga B. Yves, bahize abandi.

Iri rushanwa ryateguwe na Kigali Elites Sports Academy (KESA), ifatanyije n’Umuryango “Cornerstone Rwanda” Utegamiye kuri Leta Uharanira inyungu zo guteza imbere Urubyiruko, mu rwego rwo gufasha abakina umukino njyarugamba wa Shotokan ka Wado-Ryu.

Insanganyamatsiko y’irushanwa yari “Nyigiraho.” Abitabiriye irushanwa, baturutse ku rwego hirya no hino mu Gihugu ariko hifashishwa uburyo bw’Ikoranabuhanga (Online).

Buri mukinnyi yagombaga kwifata agace gato k’amashusho ari gukina injyana ya Shotokan cyangwa Wado-Ryu, akayohereza mu bagombaga gukosora basanzwe ari abarimu muri uyu mukino.

Nyuma yo gukora amajonjora, abakinnyi bane muri buri Cyiciro, ni bo bahuriye mu mikino ya nyuma yabereye ku Kicukiro ahahereye ishuri rya KESA.

Mu cyiciro cya Shotokan, umukinnyi wa Zen Karate Club, Buguze Félix ni we wabaye uwa mbere ahize abarimo Usengimana Omar, Uwase Raziat na Munyabaranga.

Muri Wado-Ryu, Gusenga B.Yves wa Police Karate Club, ni we wahize bagenzi be barimo Niyitanga, Yezakuzwe Lucien na Nindemana Lambert.

Nyuma yo gusoza irushanwa, umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Kamuzinzi Christian, yavuze ko ryari irushanwa ryiza kandi ryaberetse ko abakinnyi beza muri uyu mukino bahari.

Ati “Tubonye amarushanwa nk’aya ngaya menshi, byadufasha cyane. Turifuza ko yaba aba buri mwaka. Icyo mbona yafashije cyane abana, ni ugukosora.”

- Advertisement -

Uyu mutoza yakomeje avuga ko kuba yahereye muri Kata ntoya, bigaragaza umukinnyi waba mwiza mu gihe runaka, cyane ko binajyana n’ibikoresho bibafasha.

Kamuzinzi yakomeje avuga ko iri rushanwa rigiye rihoraho, byajya bifasha mu gutegura ikipe y’Igihugu.

Umuyobozi wa KESA, avuga ko irushanwa ryagenze neza kurusha uko bari babyiteze kandi ryatanze umusaruro mwiza.

Ati “Ni igikorwa cyagenze neza kuruta uko twari tukiteguye. Turashima ko byagenze neza kuko byatweretse urwego rw’abakarateka dufite.”

Umuyobozi wa “Cornerstone Rwanda”, Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira inyungu zo guteza imbere urubyiruko ruboneye, rufite Umuco, rufite ikinyabupfura, Nshimiyimana Patrick, yavuze impamvu bafashe icyemezo cyo kuza gutera inkunga iri rushanwa.

Ati “Nabanza kwishimira ko igikorwa cyagenze neza kuva cyatangira mu kwezi kurenga twari tukimazemo. Karate ni umwe mu mikino ituma umuntu agira ikinyabupfura, agira Indangagaciro nziza. Niyo mpamvu twayihisemo kandi twishimiye kuba turi gukorana n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko bazakomeza ubufatanye n’iri shyirahamwe kugira ngo bakomeze bafashe Urubyiruko kubyaza umusaruro impano za bo.

Bahawe I mpamyabumenyi
Abayobozi bashimiye abitwaye neza
Imikino ya nyuma yabereye mu ishuri rya KESA
Abahize abandi babishimiwe

UMUSEKE.RW