Mu birori biryoheye ijisho, APR yashyikirijwe igikombe cya shampiyona (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yashyikirijwe igikombe cya 22 cya shampiyona yegukanye ku manota 68 mu mikino 30 ikinwa.

Ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi ni bwo ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya 22 cya shampiyona yegukanye uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Iyi kipe y’Ingabo yabanje gukina umukino usoza shampiyona, igwa miswi n’Amagaju FC nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Mbere yo gushyikirizwa Igikombe, habanje gukorwa ibikorwa bitandukanye byakozwe n’abakunzi ba APR FC, birimo gukora akarasisi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Hari umuhanzi, Chriss Easy na DJ Toxic wasusurutsaga abaje kureba umukino wa nyuma kuri Kigali Pelé Stadium.

Mbere y’uko umukino utangira, abahoze bakinira iyi kipe y’Ingabo barimo Gatete Jimmy, Sibomana Abdul, Byusa Wilson (Rudifu), Bizimana Didier, Ndizeye Aimée Désiré Ndanda, babanje guhabwa icyubahiro n’abakunzi b’iyi kipe.

Igikombe cyazanywe na Ndanda wakiniye iyi kipe nk’umunyezamu ndetse akaba ari n’umutoza w’abanyezamu ba yo ubu.

Ni ibirori kandi byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyantwari Alphonse, uyobora Inama y’Ubutegetsi ya shampiyona y’u Rwanda, Hadji Mudaheranwa Yussuf, Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC akaba n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvénal n’abandi.

Ni igikombe cya 22 cya shampiyona iyi kipe y’Ingabo yegukanye kuva yashingwa mu 1993. Ni icya Gatatu yegukanye idatsinzwe guhera mu 2021-2022, 2022-2023 na 2023-2024.

- Advertisement -
Igikombe cyahise gihabwa Minisitiri w’Ingabo
Abayobozi b’ikipe y’Ingabo bishimiye igikombe cya 22 cya shampiyona
Byari ibyishimo mu bayobozi
Amasura ya bo yari yishimye
Bishimiye ibyo bagezeho
Bagishyikirijwe ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi
Ubwo Perezida wa Ferwafa yari amaze gushyikiriza APR FC igikombe cya yo
Claude Niyomugabo yamwenyuraga

 

Abakinnyi basazwe n’ibyishimo
Abakunzi ba APR FC bari baje guterura igikombe
Udushya twari twinshi
Chriss Eazy yasusurukije abakunzi b’ikipe y’Ingabo
Agafoto k’urwibutso
DJ Toxic ntiyatumye abaje bicwa n’irungu
Abakiniye APR FC (legends) bari bahari
Gatete Jimmy yari yaje kwifatanya n’iyi kipe yakiniye
Sibomana Abdul yavuye muri Leta Zunze za Ubumwe za Amerika, aza muri ibi birori
Aba na bo baryoheje ibirori
Ubwo aba Legends bageraga muri Stade
Ndanda ni we wazanye Igikombe
Ishimwe Christian mu byishimo byinshi
Ibyishimo byari byinshi ku bafana
Imodoka yazanye ikipe ya APR FC
Abafana bo bari benshi

UMUSEKE.RW