Umugabo arakekwaho kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umugabo watawe muri yombi

Nyanza: Umugabo wo mu karere ka Nyanza arakekwaho kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ahita atabwa muri yombi.

Byabereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Nyanza mu  mudugudu wa Bunyeshywa.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwitwa ZITONI Vianney w’imyaka  48 bikekwa ko yavuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside

Amakuru avuga ko yagize ati “Abatutsi ni babi ni abagome, nzabahiga mpaka, kuba bakiriho ni amakosa”.

Ayo magambo ngo uriya magambo yayavuze ari mu kabari, hari abamwumvise.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko uriya mugabo akekwaho ingengabitekerezo ya jenoside ku bwo kuvuga amagambo arimo urwango n’ivangura.

Uriya mugabo yatawe muri yombi aho yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Busasamana ngo hamenyekane ukuri.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza