Wasili wakoreraga Radio10 yasubiye mu kazi ka Rayon Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’imyaka ibiri avuye mu kazi k’ikipe ya Rayon Sports, Umunyamakuru w’imikino, Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili wakoreraga Radio10, yongeye guhabwa akazi muri Gikundiro.

Mu 2022 mbere gato y’itangira ry’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar, ni bwo Radio10 yatangaje ko Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili ari umunyamakuru mushya mu gice cy’imikino.

Uyu munyamakuru ufite ubuhanga mu kogeza imikino ndetse no gusesengura amakuru y’imikino, yari avuye kuri Rayon Sports TV, cyane ko yari anasanzwe yogeza imikino y’iyi kipe.

Nyuma y’imyaka ibiri abarizwa ku Gishushu, yongeye guhabwa akazi muri Rayon Sports nk’umunyamakuru uzakorana n’Umuvugizi w’iyi kipe.

Guhera kuri uyu wa mbere, Wasili agiye kujya akora mu kiganiro kizajya kigaruka ku makuru y’imbere ya Rayon Sports, kizwi nka “Rayon Time.”

Iki kiganiro azagikorana na Roben Ngabo usanzwe ari Umuvugizi wa Gikundiro. Kizajya gica ku Isango Star Saa Yine kugeza Saa Tanu z’amanywa kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatandatu, mu gihe ku Cyumweru kizajya gikorwa Saa Tanu kugeza Saa Sita z’amanywa.

Wasili yaciye mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM & TV, BTN TV na BPLUS TV.

Rayon Time yagarutse
Wasili yari amaze imyaka ibiri kuri Radio10
Yari mu bakunzwe kuri Radio10

UMUSEKE.RW