Nyanza:  Umucuruzi uregwa kwica nyina yitabye Urukiko

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

*Uregwa umunsi nyina yicwa ngo yari yararanye indaya

*Ubushinjacyaha buvuga ko umugambi  wanogerejwe kuri mushikacye n’Inzoga.

Umugabo w’umucuruzi ukurikiranyweho kwica nyina afatanyije n’abandi babiri kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, bagejejwe imbere y’urukiko

Ubushinjacyaha burega Uwihoreye Eugene, NSHIMIYIMANA Domice na Rukundo Eric kwica umukecuru Mukangango Patricia ariwe nyina wa Eric Rukundo uregwa.

Buvuga ko uriya mukecuru Patricia yishwe anizwe hakoreshejwe ikiziriko.

Bwavuze ko hari imvugo z’abatangabuhamya cumi n’umwe zishinja abaregwa uko ari batatu kandi hakaba n’imvugo zabaregwa  bemera icyaha ko bishe mukecuru Patricia.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko uyu Rukundo we ubwe yemera icyaha ko yishe nyina akanasobanura uko yabikoze afatanyije nabo bareganwa.

Bwavuze  ko Rukundo ubwe yivugiye ko banize nyina Patricia bamujyana mu nzu, busaba ko aba bakurikinwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Abaregwa bose bireguye umwe kuri umwe

- Advertisement -

NSHIMIYIMANA Domice  uburana atunganiwe  yabwiye urukiko ko mukecuru Patricia apfa , yabonanye na Rukundo ariwe mwana wa nyakwigendera ajya kuhagura itabi n’isukari kuko Rukundo yari asanzwe ari umucuruzi maze ahita ataha iwe.

Domice yagize ati” Icyo gihe naramukomangiye ampa ibyo mwatse ndataha bigeze n’ijoro numva ko mukecuru Patricia yapfuye njya gutabara nsanga hakinze kuko njye narindwaye abandi burira igipangu binjiramo imbere basanga yapfuye Koko”

Domice arasaba gukurikinwa adafunzwe kuko ntaho ahuriye n’urupfu  rw’umuturanyi we Patricia kandi anicwa atumvise byibura anataka ngo abe yatabara.

Uwihoreye Eugene nawe uri mu baregwa, yabwiye urukiko ko nyakwigendera apfa, atarari ahari kuko yatumwe na nyina umubyara umuceri mu isantere ya Migina  ajya kuwugura ku muhungu wa nyakwigendera.

Uyu yongeraho ko  “Yagiye kugura umuceri ikiro kimwe saa kumi z’umugoroba ntiyahita ataha bigeze saa moya na mirongo itanu,  nibwo yumvise ko mukecuru Patricia yapfuye bivuzwe n’umuhungu we Munyaneza Elie utuye mu karere ka Ruhango akanaba mukuru wa Eric Rukundo.”

Eugene ati” Nta cyaha nakoze ntaho mpuriye n’urupfu rwa Mukangango Patricia.”

Me Mujawamariya Immaculée wunganira Uwihoreye Eugene yabanje kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera Mukangango Patricia wapfuye afite imyaka 70.

Me Immaculée yavuze ko abatangabuhamya bashinjije umukiriya we Eugene ntaho babonye  yica mukecuru Patricia.

Yabwiye urukiko ko  abo batangabuhamya ntaho babonye umukiriya we Eugene ajya cyangwa ava Kwa Mukangango Patricia bityo umukiriya we akwiye kurekurwa by’agateganyo.

Rukundo Eric akanaba umuhungu wa nyakwigendera nawe yireguye ku cyaha aregwa cyo kwica nyina.

Yabwiye urukiko ko yakoreraga mu mujyi wa Kigali ubuzima abona buri kwanga maze afata icyemezo aza iwabo anahashakira umugore maze muri urwo rugo umugore we ashwana na nyirabukwe maze arivumbura aragenda.

Rukundo mu bihe bitandukanye yagiye gupagasa nko gucuruza mu isantere ya Migina cyangwa yagiye nko gutera umuti w’inyanya yatahuka agasanga nyakwigendera ari nawe nyina aryamye ku buriri bwe.

Urukiko rwabajije impamvu nyina yazaga kuryama ku buriri bwe(Rukundo) nawe mu gusubiza ati”Wagira ngo yashakaga kwitwara nk’umugore wanjye.”

Rukundo mu kwiregura yakomeje avuga ko hari ubwo yatonganyaga nyina maze akava kuri ubwo buriri.

Rukundo yakomeje abwira urukiko ko hari hashize iminsi itatu atagera Kwa nyina noneho mukuru we Elie Munyaneza utuye mu karere ka Ruhango aza iwabo amutelefona amubwira ko yabuze nyina.

Rukundo ati”Nanjye kuko narimfite abakiriya benshi nakomeje gucuruza nyuma bambwiye ko babonye yapfuye nibwo nahise nzamuka nanjye nje nsanga yapfuye.”

Urukiko rwabajije Rukundo niba yarumvise  ko nyina yabuze agakomeza gucuruza Rukundo nawe mu gusubiza ati”Yego kuko narimfite abakiriya benshi.”

Urukiko kandi rwabajije Rukundo ko mu bugenzacyaha yemeye ko yishe nyina akanavuga abo bafatanyije ari nabo bari kureganwa none akaba  ageze mu rukiko akabihakana.

Rukundo mu gusubiza yagize  ati”Hari umugenza cyaha yarambwiye ngo nshinje bagenzi banjye,  yaranarakaye anjyana mu cyumba cya ‘Special” umutima urandya kuko njyewe ngira ni ihungabana kuko mu mwaka wa 2007 mukuru wanjye uwo Elie unshinja kwica mama yaranankubise amvuna akaboko(Yakeretse urukiko).”

Nyuma yo kuvuga ko agira ihungabana Rukundo yafashe iminota itatu ararira aranihanagura.

Urukiko rwamubwiye ko nta marangamutima rugira niba ari kurira rwamusubikira urubanza.

Rukundo nawe asoza agira ati”Ntaho mpuriye n’urupfu rwa Mama Patricia urukiko rwandekura nkataha.”

Urukiko rwabajije Rukundo niba yarahuye na  Domicie bareganwa nyina apfa, Rukundo nawe ati”Domice yankomangiye anyaka isukari n’itabi kuko nari naguze indaya ndikumwe nayo mbimuhera mu idirishya.”

Me Mpayimana Jean Paul  wunganira Eric Rukundo ahawe ijambo we yavuze ko abatangabuhamya bashinja Rukundo ntawabonye nyina apfa ngo banamenye abamwishe cyangwa ngo babone ava iwabo cyangwa ajya aho nyina yabaga bityo ibyo bavuga nta shingiro bifite.

Me Jean Paul nawe yemera ko umukiriya we yarafitanye amakimbirane na nyina ariko atari ikimenyetso ko yaba yaramwishe kuko iyo aba uwica nyina yari guhita abikora atarinze ava no muri urwo rugo.

Me Jean Paul yavuze ko kuba umukiriya we yarabwiwe ko nyina yabuze agakomeza gucuruza bitari ikibazo .

Me Jean Paul ati”Nyakubahwa Perezidante w’urukiko igihugu cy’u Rwanda gifite umutekano ku buryo uwo mukecuru yarafite uburenganzira bwo kuba yagenda mu gihugu cy’u Rwanda kandi akagenda igihe ashakiye.”

Me Jean Paul kandi yabwiye urukiko ko umukiriya we umugenzacyaha yabimwemeje.

Ati”Umugenzacyaha wamwemeje icyaha bwa gatatu ubwo yari yabanje kumugenza ate?”

Me Jean Paul avuga ko kuba n’umukiriya we yarabajijwe inshuro eshatu noneho atanunganiwe na byo ubwabyo bidakurikije amategeko.

Me Jean Paul yasoje abwira urukiko ko umukiriya we akwiye kurekurwa agakurukiranwa adafunzwe kuko afite imyirondoro izwi kandi naho ari hazwi binagendanye ko ari umucuruzi kuko ntiyatoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha busubiranye ijambo bwavuze ko abaregwa basangiye inzoga na brochette biga uko bazica mukecuru

Uhagarariye Ubushinjacyaha yabwiye urukiko imvugo za Rukundo Eric we ubwe yiyemereye icyaha avugo ko bateguye kwica nyina banywa inzoga maze bajya kumwica aho banatekereje kujya kumujugunya mu mugezi banabanje kumukura amenyo.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati”Nyina wa Rukundo we ubwe yari yaramwemereye inzu n’amasambu ariko akazabijyana amaze gupfa bityo kuza iwe agatwara ibyangombwa by’ubutaka nabyo yabimuziza kuko yarazi neza ko namara gupfa iyo sambu n’inzu azahita abyegukana.”

Ubushinjacyaha buravuga   ko hari abatangabuhamya bo ubwabo bivugiye ko babonye Rukundo na bagenzi be aho bari hari uwabazaniye inyama (Brochette) hari ni uwabazaniye inzoga bose uko ari batatu bari Kwa Rukundo Eric  mu mugambi wo kwica mukecuru .

Umukecuru Mukangango Patricia yishwe mu ntangiriro z’ukwezi Kwa Gicyrasi.

Yari atuye mu mukagari ka Nyamure mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzasomwa muri iki cyumweru.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza