Nyanza: Umugabo yafashwe yiha akabyizi k’umugore w’abandi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza yaguwe gitumo yiha akabyizi n’umugore w’abandi, bombi bahita batabwa muri yombi.

Byabereye mu mudugudu wa Bigarama mu kagari ka Rwotso mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza.

UMUSEKE wamenye ko kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 41 yagiye Kuri RIB Sitasiyo ya Kibirizi kurega umugore we uri mu kigero cy’imyaka 32 basezeranye byemewe n’amategeko ko yamufashe arimo gusambana n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 29.

Uwagiye kurega avuga ko kuwa 17 Gicurasi 2024 yahamagawe n’umugore we amubaza aho ari amubwira ko akiri mu itsinda, yaje gutaha ageze mu rugo abura nyamugore.

Uyu mugabo yahise amuhamagara kuri telefone yanga kumwitaba maze atangira ku mushakisha mu baturanyi, bamubwira ko bamubonye kuri uriya mugabo bafatanwe.

Yihutiye kujyanayo na muramu we asanga umugore we n’uwo mugabo bikingiranye mu nzu arakomanga banga gukingura niko guhita atabaza ubuyobozi bw’Umudugudu.

Aba bari bibereye mu cyumba banze gukingura kugeza mu gitondo cya taliki ya 18 Gicurasi 2024.

Inzego zirimo RIB, Polisi na DASSO barahageze bakinguza uwo mugore n’uwo mugabo bari bibereye mu byabo, barabafata babajyana kuri RIB sitasiyo ya Kibirizi bahita bafungwa.

Uwatanze ikirego avuga ko uwamusambanyirije umugore, uwe aheruka kwahukana.

- Advertisement -

Ngo yari amaze iminsi abakeka kuko kuva bari basigaye bakururukana, ariko yabaza umugore ibyo gusambana kwabo, akabitera utwatsi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko abaregwa bemera icyaha bakavuga ko batangiye gusambana saa tatu z’ijoro bageze saa sita z’igicuku.

Bavuga ko nyuma bumvuse abantu barimo guhondagura urugi banga gukingura kugira ngo batabagirira nabi, kandi bemera ko bari basanzwe basambana.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukomeje iperereza.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza